Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Sudan y’Epfo: Riek Machar yageze i Juba nyuma y’igihe kirekire - FLASH RADIO&TV

Sudan y’Epfo: Riek Machar yageze i Juba nyuma y’igihe kirekire

Dr. Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Salva Kiir yasesekaye mu mujyi mukuru Juba kwicara kumeza na mugenzi we mu biganiro bigamije kurangiza intambara imaze iminsi, yahitanye abatari bake mu gihugu.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko uyu wahoze ari icyegera cy’umukuru w’igihugu yaje mu ndege ya Sudan y’i Khartoum aho amaze igihe mu buhungiro, akaba yaraherekejwe n’abantu babarirwa muri 60, barimo abashinzwe umutekano.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP batangaje ko ibiro by’umukuru w’igihugu byemeje ko aba bagabo bafatanije komora Sudan y’Epfo ku ya ruguru bakananirwa kumvikana kuyitegeka, bagiye kwicara ku meza amwe bakaganira bagamije kugarura amahoro.

Riek Machar aje mu gihugu nyuma y’igitutu cy’intumwa yihariye ya IGAD yari yategetse impande zombi kwicara zigahosha imvururu, amasezerano y’amahoro yemeranijweho umwaka ushize agashyirwaho umukono

Abanya Sudan y’Epfo babarirwa mu bihumbi 400 baguye muri izi ntambara, naho ababarirwa muri za miliyoni barahunga bavanwa mu byabo.