Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UR) yitabye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), ngo itange ibisobanuro ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018.
Hari umuntu babereyemo umwenda bamaze imyaka itatu batarishyura
Hari umwenda wa Miliyari eshanu ariko Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta igaragaza ko abazayishyurwa batagaragara.
Umubare w’abanyeshuri banditse mu biro by’icungamari utandukanye n’umubare ibiro bishinzwe kwandika abanyeshuri bifite.
PAC yagaragaje ko amakosa yose aterwa n’Amakolegi agize kaminuza nkuru y’u Rwanda adakorana bya hafi mu gusangira amakuru buri yose igasa n’ikora ukwayo.
Ibibazo 10 bishingiye ku makosa ajyanye n’ibaruramari ni byo byibanzweho, harimo ikijyanye n’imyenda yakuwe mu bitabo by’ibaruramari isaga miliyoni 111 mu cyahoze ari KIE hatagaragajwe impamvu.
Harimo kandi ikinyuranyo mu mafaranga yinjiye kingana na miliyoni 216; hakaba amafaranga asaga miliyari 1 y’ubwishyu atarashyizwe kuri konti zabugenewe n’ibindi.
PAC yibajije ireme ry’uburezi rihabwa abanyeshuri biga icungamutungo muri UR kandi nayo ihora igaragara muri Raporo ya y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta nk’ikigo gifite imicungire mibi y’umutungo.
Kugeza ubu bisobanurwa ko Kaminuza y’u Rwanda yubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku gipimo kingana na 41% mu gihe igipimo ntarengwa ari 61%.