Imyaka 18 irashize Amerika igabweho ibitero by’iterabwoba

Tariki 11 z’ukwezi kwa 9 2001, tariki 11 z’ukwezi kwa 9 2019 imyaka 18 irashize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishegeshwe n’ibitero by’iterabwoba,  aho ibyihebe byayobeje indege abagera hafi ku bihumbi bitatu bakahasiga ubuzima.

I saa tatu z’igitondo zibura iminota 15, hari ku wa kabiri umunsi wari waramukanye umucyo mu kirere cy’umujyi wa New York.

Indege ya Kompanyi y’Amerika ‘Boeing 767’ yagonze umuturirwa ‘World Trade Center’ igice cyawo cy’amajyaruguru kuri etage cyangwa inzu ya 80 muri mazu 110 yari agize uwo muturirwa, icyibatsi cy’umurira cyahize gitangira kugurumana, abantu amagana batangira gupfa abandi amagana bahagama mu bice by’uwo muturirwa warigise utangira kujya hasi.

Ibikorwa by’ubutabazi kuri iyo nyubako n’indi ngenzi yayo byahise bitangira, televisiyo mpuzamahanga ziyerekezaho kamera zitangira kubitangaza imbonankubone.

Byabanje gufatwa nk’impanuka ariko nyuma y’iminota 18, indege ya mbere yisekuye kuri uwo muturirwa, indege ya Kabiri Boeng 767 nayo y’Amerika yagaragaye mu kirere yihindukiza, bwangu ifata icyerecyezo cya ya Nyubako ‘World Trade Center’ maze igonga igice cy’amajyepfo cy’iyo nyubako yisekuye ku igorofa ya 60.

Umurirmo n’imyotsi myinshi byazamutse mu kirere, ibimanyu by’uwo muturirwa bikwira hose no mu mihanda, bidasubirwaho byemezwa Amerika yatewe.

Mu gihe miliyoni na miliyoni ku isi zakurikiranaga akaga kagwiriye umujyi wa New York  indi ndege American Airlines Flight 77 yagaragaye izenguruka ikirere cya Washington, mbere yo kugonga igice cy’iburengerazuba bw’inyubako ya Pantagon ikorerwamo na Minisiteri y’ingabo; hari saa tatu na mirongo ine n’itanu. Amavuta y’iyo ndege yateye iturika rihambaye, byavuzwe ko abagera ku 125 b’abasivile n’abasirikare bahise bahasiga ubuzima.

Mu gihe amaso yahise ahindukirira Washington avuye New York, nyuma y’iminota 15 wa muturirwa wa World trade Center igice cyawo cy’amajyepfo cyahise kikubita hasi, maze imyotsi myinshi n’ikibatsi cy’umuriro bikwira no mu bindi bice, abantu batandu nibo barokotse abagera ku bihumbi barakomeretse barimo n’abakomeretse bikabije.

Nyuma y’iminota 40, i ndege ya kane yari i  California ya United Flight 93 niyo yari itahiwe, ariko kubera ko abagenzi bari bayirimo bari bamaze kumenya amakuru y’ibyabaye i  Washington na  New York kubera itumanaho, bakomye mu nkokora umugambi w’ibyihebe.

N’ubwo iyo ndege nayo yayobejwe ntiyageze ku ntego yayo bigizwemo uruhare n’abagenzi gusa, abari bayirimo bose barapfuye uko ari 44. Ntihasobanutse neza aho iyi ndege ya kane yari kwibasira, ariko mu haketswe harimo ibiro by’umukuru w’igihugu White House, cyangwa hamwe mu hantu hatunganyirizwa ubutare bwa Uranium.

Bidasubirwaho abayoboje indege bari ibyihebe bikomoka muri Arabie Saoudite ariko ngo batewe inkunga n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda wa Osama Bin Laden wahizwe bukware yicwa  n’ingabo z’Amerika mu mwaka wa 2011.

Bamwe muri ibyo byihebe uko ari 19 byayobeje indege 4, babaye muri Amerika igihe kirenze umwaka kandi bize amasomo yo gutwara indege mu kigo cyo muri Amerika “American Commercial Flight Schools”.

Tariki 1 ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2004, Osama Bin Laden yashyize hanze video agaragza uko umugambi wo kugaba ibitero by’iterabwoba kuri Amerika wacuzwe.

Ku rukutwa rwa twitter rwa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump kuri uyu munsi hagaragayeho ubutumwa bugira buti ntituzibagirwa tariki 11 z’ukwezi kwa 9 2001.

Tito DUSABIREMA