Itsinda ry’abayobozi bo muri Uganda ritegerejwe i Kigali

Intumwa ziyobowe na Minisitiri Sam Kutesa w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda zitegerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha, mu mu nama izahuriza hamwe ibihugu byombi haganirwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije guhagarika umwuka mubi uri hagati yabyo, aheruka gusinyirwa i Luanda muri Angola.

Mu ngingo iri mu masezerano ya Luanda harimo ivuga ko ibihugu byombi bizashyiraho  Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni basinye aya masezerano mu kwezi gushize, gusa ntibaragira icyo bayavugaho mu ruhame.

Amaze gusinya aya masezerano, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abaperezida barimo uwa Angola Joao Lorenço n’uwa Repubuika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tsisekedi bafashije mu gusinya aya masezerano, kandi yemeza ko agomba gushyirwa mu bikorwa mu bikorwa.

Ati “Ubushake bwacu, ubushake bw’u Rwanda bwo gushyira mu bikorwa cyangwa gukurikira umurongo buzadufasha gukemura ingorane nyinshi. Ndatekereza ko igikurikiyeho ko ari ukubaha ibiri mu masezerano, no kubaha abavandimwe bacu, aba bayobozi badushyize hamwe ngo tugere kuri aya masezerano.”

“ Ndatekereza ko ibibazo byose twagize bidakomeye cyane ku buryo bitakemura. Simbitekereza. Ahari dukeneye igihe gito cyo kumva ibi, kumva biriya, kumvikana hagati yacu, gusa ndatekereza ko tugeze kure tubikemura.”

Ni amasezerano agizwe n’ingingo 10 agaruka ku bibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda kuva mu 2017 kugeza ubu, birimo ibijyanye n’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda ndetse n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri iki gihugu cy’abaturanyi ishaka kugirira nabi u Rwanda.