Kenya ikeneye umunyagitugu-Depite Ndindi

Depite Ndindi Nyoro uhagarariye agace ka Kiharu yashimangiye ijambo yari ahagazeho muri 2017 ko igihugu gikeneye umunyagitugu w’umukorerabushake.

Uyu mudepite avuga ko muri 2017 ubwo yavugaga ko demokarasi mu gihugu ntacyo izagezaho Abanyakenya, ngo icyo yicuza kuri ubu ni imuvgo yakoreshaga, ariko ubutumwa bwe aracyabukomeyeho.

Kuri Depite Ndini Nyoro ngo igihugu uwagiha kuyoborwa n’umunyagitugu byagira umusaruro kurusha uko babeshya abaturage ko bafite demokarasi kandi ntayo.

Ikinyamakuru ‘The Nation’ cyanditse ko iyi ntumwa ya rubanda izwiho kutarya indimi ku ngingo zimwe na zimwe, ivuga ko urebye muri rusange igihugu hari agatambwe cyateye, ariko bitabujije ko gikeneye akantu k’igitugu mu mitegekere yacyo.