Amakuru ava mu bantu ba hafi b’umunyarwenya Kevin Hart avuga ko ari gukira umunsi ku munsi, gusa ngo ntaramenya neza igihe asezererwa mu bitaro akajya kurwarira mu rugo.
Uyu mukinnyi wa filimi aracyari mu bitaro nyuma y’imvune n’ibikomere yakuye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabaye ku ku itariki ya 1 Nzeri.
Amakuru avuga uyu munyarwenya w’imyaka 40 yatangiye kugenda gacye n’amaguru, ariko ahantu hato.
Kevin Hart yari atwawe mu modoka ye ubwo yakoraga impanuka ahagana mu masaa sita, hafi y’umujyi wa Calabasas uherereye i Los Angeles muri Leta ya California, mu cyumweru gishize.
Ni impanuka yamuvunnye urutirigongo ahantu hatatu hatandukanye.
Kevin Hart yamenyekanye muri filimi nyinshi zirimo Ride Along, Think Like a Man, The Wedding Ringer na Jumanji: Welcome to the Jungle; azanagaragara no mu gice kindi cya Jumanji kiswe The Next Level kizajya ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka.