Inzu 500 zahiye zirakongoka mu mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse ubutabazi buba iyanga birangira abatagira ingano babuze aho bikinga.
Radio Okapi ivuga ko iyi nkongi y’umuriro yibasiye uduce twa Nyamugo yari ikomeye kandi ubutabazi bukomwa mu nkokora n’imiturire itemereraga imodoka zizimya umuriro gutambuka.
Iyi Radio ivuga ko aha hose habaye umusaka nta kintu na kimwe cyerekana ko hari hatuye abantu.
Inzego z’ibanze muri kariya gace zasabye abagira neza kugoboka abaturage baho kuko nta kintu na kimwe abantu basigaranye kuko iyi nkongi yadutse abantu bagiye mu mirimo abana bagiye kumashuri.