Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Barindwi baguye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi - FLASH RADIO&TV

Uganda: Barindwi baguye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi

Abantu barindwi nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye, mu gihe abandi 11 bakomerekeye mu mpanuka ya bus yagonganye n’igikamyo mu gace na ka Namayonjo gaherereye mu karere ka Nakasongola mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo muhanda rwavuze ko bus ikorera mu ikompani itwara abagenzi ya ‘Roblyn Coaches’ yagonze igikamyo cyari giparitse mu gace ka Namayonjo mu karere ka Nakasongola; ngo ni impanuka yabaye ku mpamvu z’uburangare mu muhanda.

Polisi yo muri ako gace yavuze abantu batanu bahise bapfira aho impanuka yabereye, abandi babiri bashiramo umwuka bari kujyanwa kwa muganga.

Polisi yavuze ko umwirondoro w’abapfuye ari Johnson Akena, Suzan Okello, Mathew Ochola, Stella Namono, Rose Atoo, Brian Birakwate n’umukanishi utaramenyekana amazina, bivugwa yari ari guhindura ipine ry’icyo gikamyo cyari gihagaze.

Muri 11 bakomeretse hamenyekanyemo Wilfred Oyirot, Christine Komugisha, Solomon Obalimo  Moses Eliu, Lamech Okello na Gift Tumusiime. Bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nakasongola, abandi bajyanwa ku bitaro bya gisirikare bya Nakasongola, hari n’abatwawe ku bitaro bya Bishop Asil biherereye mu karere ka Luweero.