Umurambo wa Robert Mugabe wagejejwe muri Zimbabwe

Indege yihariye niyo yahagurukanye umurambo wa nyakwigendera Robert Mugabe yerekeza mu gihugu cye cy’amavuko cya Zimbabwe.

Mugabe yapfuye mu cyumweru gishize afite imyaka 95 mu gihugu cya Singapore aho yari amaze iminsi yivuriza.

Bwana Mugabe yabaye Perezida wa mbere wa Zimbabwe nyuma yo kubona ubwigenge mu 1980. Yamaze imyaka 37 ku butegetsi, aza kubwambura mu 2017.

Azashyingurwa kuri iki cyumweru nyuma y’ikiriyo giteganyijwe mu gihugu hose kuwa gatandatu.

Imodoka itwara abitabye Imana itwaye umurambo wa Mugabe, yahagurutse mu buruhukiro bw’ibitaro byo muri Singapore iherekejwe n’amapikipiki yerekeza ku kibuga cy’indege mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Abo mu muryango wa Mugabe babwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko iyi ndege yihariye yari itwaye umurambo wa Mugabe, biteganyijwe ko iri bugwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyamwitiriwe kiri i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe i saa cyenda (15h00) ku isaha y’i Kigali.

Biteganyijwe ko umurambo wa Mugabe nugera mu gihugu, uri bujyanwe kuri ‘Stade’ ya Rufaro, ‘Stade’ iri mu gace ka Mbare gaherereye mujyi wa Harare; ‘Stade’ Robert Mugabe yarahiyemo inshingano zo kuyobora Zimbabwe nyuma yo kubona ubwigenge mu 1980.

Aho Robert Mugabe azashyingurwa ntiharamenyekana neza, nyuma y’ukutumvikana kwabaye hagati y’umuryango we na Leta ya Perezida Emmerson Mnangagwa.

Bwana Mugabe afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, umwanya we mu irimbi ry’intwari ry’igihugu urateganyijwe.

BBC ivuga ko abo mu muryango we bivugwa ko mbere yo gupfa yababwiye ko yifuza kuzashyingurwa ku rugo rwe ruri kw’ivuko mu cyaro.

Bivugwa kandi ko Mugabe atifuje ko abamuhiritse ku butegetsi ari bo bazayobora imihango yo kumushyingura.