Abajyanama b’ubuzima ni intwari dufite mu kurwanya malariya-Dr Sabin Nsanzimana

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko 60% by’igabanyuka ry’indwara ya Malariya mu myaka itanu ishize, ari uruhare rw’abajyanama b’ubuzima.

Mu gihe n’abaturage bavuga ko gahunda y’aba bajyanama ibafasha mu gukiza ubuzima bwa benshi, iyi Minisiteri isaba Abanyarwanda gukomeza gukoresha uburyo bwose bushyirwaho mu kwirinda iyi ndwara.

Bamwe mu batuye mu karere ka Nyagatare, bavuga ko uruhare rw’abajyanama b’ubuzima ku ndwara zitandukanye zirimo na malariya, rukomeje gutanga umusaruro.

Umwe yagize ati “ Najyanye umwana ku bajyanama b’ubuzima, baramupima, bamukorera byiza, bampa ibinini, babashya kumfasha. Basanze umwana afite umuriro mwinshi bampa ibinini, umuriro ubasha kugabanyuka.”

Undi ati “ Batuba hafi mu bana no mu mirire hose bakaduha inama. Hari umuturanyi naherekejeyo ajyanye yo umwana urwaye umusonga, baramupima, baramusuzuma, bamuha utunini tumufasha, ubwo ntiyajya kwa muganga.”

 Mukasonga VictorianaNtamukunzi Jean Baptiste ni abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Rwimiyaga. Mu kugaragaza umusanzu batanga, baribuka abo bafashije mu gukira indwara ya Malariya.

Victoria ati “ Ikinteye ishema cyane, ni nk’umwana wagapfuye muri ako kanya, ariko iyo atugezeho nk’abajyanama b’ubuzima, kubera ko batwegereye nk’abaturage bacu, tubaha ubutabazi bw’ibanze bigatuma ubuzima bwabo buba buzima mu mwanya bagapfuye.”

Ntamukunzi yunze murya mugenzi we ati “ Muri iyi minsi hashize nk’ibyumweru bibiri, hari umwana wari umeze na arwaye malariya, mu gipimo dukoresha harimo udukoni dutatu… yarafite malariya imurenze, ariko twaramufashije ubu yarakize nta kibazo dufite.”

Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC, mu gushishikariza Abanyarwanda gukoresha uburyo butandukanye bwashyizweho mu kwirinda indwara ya Malariya, agaruka ku kamaro k’abajyanama b’ubuzima mu kugira uruhare mu igabanyuka ry’iyi ndwara.

Ati “ Nk’uko mubizi nta miti twari dufite abantu bisiga bagiye kuryama kugira ngo birinde malariya. Bajyaga mu nzitiramibu, cyangwa se tukirukana ibihuru, imibu tukayirukana nyine yamaze kugera mu mazu, ariko yinjiye igiye kukuruma nta kindi cyintu cyayitangiraga hagati yayo n’uruhu rwawe. Ubwo rero ibi ngibi ni inyongera. Nk’uko byasobanuwe, ntabwo bisimbura ibisanzwe. Abajyanama b’ubuzima, navuga ko arizo ntwari dufite mu kurwanya malariya uyu munsi.”

“ Mbere rero abajyanama b’ubuzima batari batangira gushyiramo imbaraga mu myaka yashize, wasanganga abantu bagera ku mavuriro malariya yarabageze mu bwonko; yarabaye nyinshi. Kuko malariya iyo urengeje umunsi umwe ibiri utarivuza, mu minsi itatu ishobora ku guhitana.” 

Mu mwaka wa 2015, Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kigaragaza ko Abanyarwanda bajyera kuri Miliyoni 5 bari barwaye Malariya.

Ingamba zafashwe n’inzego zitandukanye zihereye k’umuturage, iki kigo kivuga ko iyi ndwara yagabanyutse ho hafi Miliyoni 2 ku bayandura mu myaka 4 ishize, kuko muri uyu mwaka abagaragarwaho na Marariya mu Rwanda, bajyera kuri Miliyoni 3.

Inkuru ya KWIGIRA Issa