Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Umuryango wa Mugabe na Leta ntibavuga rumwe kuri gahunda zo gushyingura - FLASH RADIO&TV

Umuryango wa Mugabe na Leta ntibavuga rumwe kuri gahunda zo gushyingura

Abo mu muryango wa nyakwigendera Robert Mugabe bavuze batunguwe n’uburyo Leta ntacyo iri kubaganirizaho mu myiteguro yo gushyinguro uwahoze ayoboye Zimbabwe.

Bwana Mugabe wari ufite imyaka 95, yitabye Imana mu cyumweru gishize mu gihugu cya Singapore, aho yari amaze iminsi yivuriza.

Umurambo we uri gutegurwa ngo uruhukire mu kibuga cy’umupira w’amaguru kiri mu murwa mukuru wa Zimbabwe, Harare.

Umuryango wa Mugabe na Leta ya Zimbabwe ntibari kwemeranya aho Mugabe azashyingurwa.

Umwishywa wa nyakwigendera Mugabe witwa Leo Mugabe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko umurambo wa nyirarume uzaruhukira mu gace k’iwabo ka Kutama, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, kandi ko imihango yo kumushyingura itazaba mu buryo bwa rusange.

Amakuru y’urupfu rwa Robert Mugabe akimenyekana, Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Mugabe ari intwari y’igihugu, kandi ko azashingurwa mu gicumbi cy’intwari.