Bareke gucomora ‘Speed Governor’ cyangwa birukanwe ku kazi-RURA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe  imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA) kiravuga ko abashoferi bacomokora utugabanyamuvuduko, bashobora kwirukanwa muri uyu mwuga.

Bamwe mu bashoferi bo bavuga ko iki kibazo gihari, hari ababikora bashaka kwiruka ariko bakirengagiza ko bishobora guteza impanuka.

N’ubwo bigoye ko hari uwakwemera  ko yayicomoye, gusa abashoferi baremera ko bikorwa.

Bamwe mu bashoferi mu mujyi wa Kigali, baravuga ko gucomora utwuma tugabanya umuvuduko bita ‘Speed Governors’ bikorwa, ariko ari amakosa akomeye. Bavuga ko hari abashoferi babikora kugira ngo bakoreshe umuvuduko utaragenwe.

Ndayishimiye Geoffrey  yagize ati “Kubaho byo birahari kuko ntago  byavugwa bidahari. Buriya iyo umushoferi bamuhaye umuzigo wo kujya ahantu kure, hari igihe ababona kugendera muri 60 atabishaka, agashaka kurenza ngo agendere ku muvuduko urenze bikamutera kuyicomora ngo yiruke.”

Mugenzi we yunzemo ati “Impamvu ni umuvuduko baba bashaka gukoresha, bayicomora ugasanga bariruka cyane. Ni amakosa mabi ntago ari umuco mwiza, kuko hari impanuka twagiye twumva zabaye kuko abashoferi bazicomoye.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyemera ko hari ababikora bagacomora utuma tugabanya muvuduko, ariko ngo hari ibihano biremereye kufatiwe muri ayo makosa.

Umuvugizi wa RURA ACP Anthony ati “Koko hari abashoferi bake usanga bakubagana; nabyita gukubagana, ugasanga baracomora  uturinda muvuduko kugira ngo biruke bongere umuvuduko. Abo rero ibihano birateganyijwe ndetse bikaze, hari ugucibwa amafaranga ibihumbi magana abiri(200,000),ariko hari n’ibindi bihano bishobora kwiyongeraho.

“ Mu gihe abantu bakoze ibinyuranyije n’umutekano n’uburenganzira twabahaye, dushobora kububambura, dutangira duhana umushoferi ariko dusaba naba nyiri amamodoka gukurikirana imyitwarire y’abashoferi babo. Ni ukuvuga ngo umushoferi ashobora gusabirwa kwirukanwa mu kazi ko gutwara abagenzi.”

Kuba hari abashoferi bagira imyitwarire nk’iyi, bagenzi babo barayinenga kuko bavuga ko kuva ‘Speed Governors’ yashyirwa mu binyabiziga, impanuka zo mu muhanda zagabanutse.

Mu mukwabo watangijwe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Polisi y’Igihugu yafashe imodoka 80 zirimo izitwara abantu mu buryo bwa rusange, n’izikorera imizigo zarenze ku mategeko agenga imikoreshereze y’utugabanyamuvuduko ‘Speed Governors’, zirimo 50 zo mu mujyi wa Kigali na 30 zasanzwe mu makosa mu turere dutandukanye.

Yvette Umutesi