Kwegura kw’aba Meya, impanuka ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abagore, ni bimwe mu byagarutsweho na Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi asanga abayobozi b’uturere baherutse kwegura kubera kutuzuza inshingano zabo; impanuka za hato na hato; ihohoterwa rikorerwa abagore ari bimwe mu byabuza ubukungu bw’igihugu gutera imbere.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu nama ya Biro Politike ya FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2019 i Rusororo ku kicaro gikuru cya FPR Inkotanyi.

Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi yatangiye agaragariza abanyamuryango ishusho y’uburyo ubukungu bw’Igihugu buhagaze neza kandi buzamuka ku gipimo cyiza.

Umwaka ushize bwazamutse ku gipimo cya 8.6% ndetse igihembwe cya kabiri cya 2019 imibare ikaba igaragaza ko ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 12.2%.

Perezida Kagame asanga ibi bitarizanye kandi ko ari ikimenyetso cy’uko kugera ku birenze kuri ibyo bipimo bishoboka.

Agaruka  ku mikorere y’abayobozi, Umukuru w’Igihugu yakomoje  ku bwegure bw’Abayobozi b’Uturere batari bacye baherutse kuva mu nshingano ku kiswe kwegura ku bushake ndetse no gutakarizwa icyizere.

Chairman wa FPR Inkotanyi hari uko we abibona bitandukanye n’uko abandi babifashe.

Yagize ati“Nabonye mu makuru abantu bose muri aka karerere n’ahandi bavuga ko ibintu mu Rwanda byacitse, byaciwe n’iki? Byacitse bite? Ngo abayobozi b’ubuturere rimwe bakavuga ko birukanwe ku kazi ubundi bakavuga ko bakivanyeho, kukivanaho bigasa nk’aho ari ukwivumbagatanya kuri Leta ko batayishaka niko byagiye byandikwa.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Kuri njye uko mbibona uko mbyumva, ibyacitse ntabwo ari uko abayobozi b’Ubuturere birukanwe cyangwa bivanyeho, ibyacitse ni uko batakoraga ibyo bakwiriye kuba bakora no kubikora uko bari bakwiriye kubikora.”

Ikibazo cy’ihohoterwa by’umwihariko iryibasira abagore n’abakobwa ni indi ngingo Umukuru w’Igihugu yagarutseho nk’idindiza iterambere Igihugu gitumbereye bibaka bibi kurushaho iyo mu bahohotera harimo n’Abayobozi.

Ati“Ririya hohotera tudakemura buriya naryo ritwambura gutera imbere, ntabwo mwari mubizi? Ihohotera ry’abantu rizana umwuka mubi mu mibanire y’abantu, abantu bahora bari aho buri wese afite ikibazo,  ndetse ikibazo yabuze n’uwo  yagitura.”

Umukuru w’Igihugu yakebuye abayobozi bahohotera abaturage baza babagana bizeye gukemurirwa ibibazo ariko bakaba aribo ba mbere babahohotera.

Impanuka zo mu muhanda zidacogora kandi zitwara ubuzima bw’abantu nazo Chairman wa FPR Inkotanyi yazigarutseho, n’ubwo yemera ko impanuka zibaho mu buzima busanzwe ariko ashimangira ko hari izo bishoboka ko zakwirindwa.

Biro Politike ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n’abarenga ku 2000 bahagariye uyu mutwe wa Politiki mu nzego z’imitegekere zawo aho ziva zikagera.

Tito DUSABIREMA