Abatuye isi barasabwa guhagarika ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha byangiza akayunguruzo k’izuba

Tariki ya 16 Nzeri buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurinda akayungirizo karinda izuba (Ozone). Ni umunsi wizihizwa ku nshuro ya 32

ukaba usanze u Rwanda rushyize ingufu mu guca ikoreshwa rya za firigo n’ibikoresho bitanga ubuherere bikoresha Gaz zangiza Akayungirizo k’izuba.

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko uko Isi itera imbere, ari nako ibikorwa bya muntu byangiza akayungirizo k’izuba byiyongera.

Kuri ubu Loni irahamagarira Leta z’ibihugu guca  ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha, nifite imyuka yangiza akayungirizo k’izuba.

Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Sekomo Christian Birame, avuga ko isi iri guhura n’ingaruka ziterwa n’iyangirika ry’akayungirizo k’izuba.

Ati “ Hari ukurwara indwara z’uruhu, hari abajya bagira ubushye bw’umubiri kubera izuba rifite ubukana bwinshi,hari ukugira indwara y’ishaza ry’amaso.”

N’ubwo nta byinshi abaturage bazi ku byangiza kubyangiza akayungirizo k’imirasire y’izuba,  basaba inzego bireba gushyira ingufu mu guca ibikoresho byakangiza.

Uwitwa Jean Bosco Nsanzuwera ati “ Njye numva nk’uko iterambere riza hakaza n’imodoka zisohora ya myotsi nk’izikoresha mazutu, inzego zibifitiye ubushobozi zabigenzura.”

Undi witwa Maniraho Daniel ati “Ibi byotsi mbona bisohorwa n’imodoka, mbona byateza ibibazo ku kayingirizo k’izuba.”

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda , yamaze kubuza Abacuruzi kurangura ibyuma bikongesha bikoresha Gaz zangiza akayungirizo k’izuba, kandi aba bagaragaza ko bumvise impamvu y’ibi.

Umucuruzi ucuruza gaz n’ibikoresho bitanga ubukonje Gakuba David, avuga ko ubu batangiye kujya kurangura ibyuma bikonjesha bitangiza akayungirizo k’izuba.

Ati “ Tugerageza kujya ku isoko aho tuvana ibyo bicuruzwa cyane cyane izo gazi, noneho tukaba dufite amakuru y’amagaze yangiza ibidukikije.”

Usibye kurengera ubuzima bw’abaturage, umuyobozi mukuru w’ikigo kirengera ibidukikije (REMA) Eng. Coletha Ruhamya, agaragaza ko gukoresha ibyuma bikongesha bitangiza akayungirizo k’izuba, bifite inyungu nyinshi zirimo kugabanya ingano y’umuriro w’Amashanyarazi.

Ati “ Usibye inyungu yo kurengera akayungirizo k’imirasire y’izuba no gufasha mu igabanuka ry’imyuka ihumanya ikirere harimo n’inyungu yo gukoresha ingufu z’amashanyarazi neza.”

Amasezerano yo kurinda akayungirizo k’izuba yasinyiwe mu mujyi wa Montreal muri Canada tariki 16/9/1987. U Rwanda na rwo rwinjiye muri aya masezerano mu 2003, kuva icyo gihe rutangira ibikorwa byo kurinda iyangirika ry’akayungirizo k’izuba.

Daniel HAKIZIMANA