Itsinda ry’abayobozi 5 b’igihugu cya Uganda n’ababaherekeje riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Hon. Sam Kutesa, bageze ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’U Rwanda ahari kubera ibiganiro bya mbere bya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ku ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’ubwumvikane y’i Luanda muri Angola.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda na Uganda, imbere ya Perezida João Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi wa Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Denis Sassou Nguesso uyobora Congo Brazzaville.
Ni ibiganiro kandi byitabiriwe n’itsinda riturutse muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo riyobowe na Minisitiri w’intebe wungirije Hon. Gilbert Kankonde Malamba, n’iryaturutse muri Angola riyobowe na Hon. Manuel Domingos Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.
Hon. Domingos mu ijambo rifungura ibiganiro, yashimiye ubushake bw’ibihugu byombi mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Luanda.
Ku ruhande rw’u Rwanda, abitabiriye ni Gen Maj Frank Mugambage, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda ; Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano Gen Maj Joseph Nzabamwita hamwe na Col Anaclet Kalibata, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu n’umutekano.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Hon. Olivier Nduhungirehe yavuze ko icyo abaturage n’ibihugu byombi bategereje, ari uko aya masezerano yashyiriweho umukono i Luanda ashyirwa mu bikorwa.
Nyuma y’ijambo rya Honorable Olivier Nduhungirehe hakurikiyeho ibiganiro mu muhezo, itangazamakuru n’ibihugu by’ibihuza(Angola na RDC) barahejwe.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 21 Kanama 2019 mu nama yahuje abakuru b’ibihugu igamije “kunoza imikoranire no kubungabunga umutekano w’akarere.’’
Yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola wakiriye iyi nama.
Yasinywe nyuma y’igihe u Rwanda rugaragaza ko Uganda ikomeje guhohotera Abanyarwanda bayibamo cyangwa bayigendamo, kubangamira ubucuruzi bwarwo no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Muri ayo masezerano hemejwemo “kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi” no “guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.”
Ayo masezerano anateganya ishyirwaho rya Komisiyo ihuriweho n’impande zombi (U Rwanda na Uganda) igamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibiyakubiyemo; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo ba minisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’iperereza mu bihugu byombi.