Umunyekongo umaze imyaka irenga 50 mu Rwanda arasaba leta ubufasha

Hari umukecuru ufite imyaka ibarirwa mu ijana utuye mu murenge wa Gikondo mu mudugudu wa Kabuye ya 1, uvuga ko amaze imyaka myinshi asabiriza.

Uyu mukecuru agaragaza ko ubuzima bumugoye, agasaba inzego z’ubuyobozi  ubufasha bw’ibiribwa n’imyambaro.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gikondo bwo buragaragaza ko atahabwa ubufasha kuko buvuga ko nta bwenegihugu afite.

Ubwo twageraga mu mudugudu wa Kabuye ya 1, mu murenge wa Gikondo, twahasanze umukecuru witwa Christine Nyereye. Umwitegereje mu maso, asa nk’uwihebye,nta cyizere cy’ubuzima afite; arahangayitse cyane.

Arara ku kamatera gashaje, afite isafuriya imwe n’isahani imwe, inzu ye yuzuyemo umwanda, nta n’urugi ruriho, inzitiramubu niyo akinga k’umuryango w’inzu araramo.

Mu kiganiro  n’umunyamakuru wa Flash yatangiye asobanura ubuzima abayemo.

Ati “N’ubwo ntibuka igihe navukiye, naje hano kera ari itorero rihanzanye. Aba bana baje kuntekera narimaze iminsi itatu ntarya, ntateka kuko ntabyo nari mfite nteka, nta buzima bwiza mfite kuko mbayeho nabi simbona icyo ndya.Tukimuka nibwo abayobozi baheruka aha kandi ni kera.”

Umukecuru Christine Nyereye akomeza asaba inzego ubufasha, akabona ko nibura yabona icyo ashyira mu nda n’icyo yambara.

Ati “Nabasaba ko bazajya bampa amafaranga nkabona icyo kurya, ndetse n’utwambaro.”

Ubwo Flash yasuraga uyu mukecuru yahahuriye n’urubyiruko rw’inkumi n’abasore baje kumufasha, bamuteguriye amufunguro ndetse baranasangira. Aba bana bavuga ko bakusanije udufaranga, bakaza kumusura kuko bababajwe n’ubuzima abayemo ariko bakanamusabira ubufasha.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Munyaneza Fulgence aravuga ko bamenye amakuru y’uburyo abayeho nabi, bakifuza kumufasha.

Ati “Tujya twumva abantu bari mu cyiciro ya mbere babaha ubufasha, babatangira mitiwele…uyu mukecuru twamubonye twumva akeneye ubufasha, akeneye ubuvugizi rwose.”

Mugenzi we witwa Kayitaba Emmanuel yunze murye ati “N’aho atuye ntihameze neza, ku muganda rusange wa nyuma w’ukwezi bagerageza bakahagera, tukamushakira icumbi rigaragara.”

Mugabo Justin nawe ati “Birababaje! Biteye agahinda kubona ahantu atuye. Icyo namusabira ubuyobozi, ni ukumuvana mu manegeka akabona amasaziro meza.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gikondo buvuga ko iki kibazo bucyizi, ariko ko atahabwa ubufasha kuko adafite ubwenegihugu, n’ubwo agaragaza ko yageze mu Rwanda mu 1935.

Uyu ni Hubert Kiteretse ushinzwe irangamimerere na Notaliya mu murenge wa Gikondo wasigariyeho Gitifu.

Aragira ati “Nibyo koko twakurikiranye ikibazo cy’uyu mukecuru dusanga afite inkomoko ya Kongo;  ubundi yakagombye kuba afite ibyangombwa byo muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Rero kugira ngo ufashwe, biba bisaba ko uba ufite ubwenegihugu, muri uko kugira ubwenegihugu bigufasha kubona indangamuntu, iyo ndangamuntu ni yo ituma ubona ikiciro cy’ubudehe ukajya muri Porogaramu z’iki gihugu.”

“Umuturarwanda ufite ubuzima bwe buri mu kaga, ibyo bigomba gukurikiranwa, kandi si we wenyine uri mu buzima buri mu kaga kurusha abandi. Na ho ubundi bufasha bwo bisaba kwinjira mu byiciro, bisaba kugira ibyangombwa kugira ngo ubuhabwe. Mu gihe dutegereje ibyo byose, turamuhuza na Diaspora y’Abakongomani kugira ngo bamugenere ubufasha. Kuko duhera ku Banyarwanda, kuko ijya kurisha ihera ku rugo mu gufasha Abanyarwanda bafite ubushobozi buke.”

Hari abasanga bisa n’ibitangaje kubona urwego rw’igihugu nk’umurenge, utererana uwo bigaragara ko akwiye gufashwa bwitwaje ko atari Umunyarwanda, nyamara we yiyemerera ko yigeze gutunga indangamuntu bakaza kuyimwiba.

Christine Nyereye ubana n’umuhungu we ufite uburwayi bwo mu mutwe, avuga ko babeshejweho no gusabiriza.

AGAHOZO Amiella