Imisango y’ubukwe yabaye ubucuruzi – Abaturage

Hari bamwe mu babyeyi bagaragaza ko
muri iki gihe imisango y’ubukwe isa n’iyakamutsemo
indangagaciro z’umuco nyarwanda aho kuri ubu ngo usanga yabaye ubucuruzi.

Abagaragaza
ko imisango y’ubukwe muri iki gihe isa n’iyakamutsemo umwimereri w’indagaciro
z’umuco nyarwanda babishingira kuri izi mpamvu.

Umwe
ati“ Ntabwo byakabye ngombwa ko umuntu yishyuza kubera ko no kuva cyera mu
muryango habaga umuntu uzi ibintu by’umuco akaba ariwe babwira bati nyabuneka
dufite ubukwe akaba ariwe uza kubahagararira akavuga ijambo ariko uwo muco
ntukiriho waratakaye.”

Undi
ati “Umuntu ubizi nk’umusaza yagenda agafasha abandi si ngombwa ngo bamuhe
amafaranga kuko bihabanye n’amatetegeko y’umuco wa Kinyarwanda.”

Undi
nawe ati “ Umusaza nawe agira byinshi byo
gukora mu gihe agiye kugusabira ugomba kumuha insimburamubyizi gusa ariko
ubundi ntibyari bikwiye kuko ntabwo biri mu muco nyarwanda.”

Umushakashatsi
akaba n’umwanditsi w’amateka y’u Rwanda  Innocent Nizeyimana agaragaza ko muri iki gihe usanga abasore n’inkumi benshi bakodesha
abakwe kandi ngo bigira ingaruka zitandukanye ziterwa no kuba baba batazi imiryango
y’abageni.

Ati
Uwo muntu ukamuha agapapuro kanditseho
papa yitwa kanaka, umukobwa azaba yitwa kanaka, njyewe nitwa kanaka ndi mwene
kanaka, ibyo rero ejo murahura ntakwibuke ubwo se uwo muntu azamarira iki urugo
rushya rugiye gushingwa? Uyu musore rero nanagira twa tubazo two mu rugo
tutajya tubura azitaba babandi yita abajama be.”

Muri
2017, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC yamuritse ubushakashatsi yakoze
ku bukwe bwa Kinyarwanda, bugaragaza ko abasore n’inkumi bishimira imisango
y’ubukwe irimo ikinyarwanda cyiza cyane.

Gusa
ngo igiteye impungenge cyagaragajwe n’ubushakashatsi ni uko usanga abavuga
imisango ngo  akenshi baba bataziranye
n’imiryango y’abageni bigatuma n’imihango y’ubukwe igakorwa nabi.

Icyakora
kuri ubu ngo haribyo abakora ubukwe bagerageza 
kugenda bakosora nyuma y’uko ubu bushakashatsi bugiriye ahagaragara.

Umukozi
w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco mu Ishami ry’Umuco Gatabazi Bernard avuga
konyuma yo gushyira hanze
ubushakashatsi hari ibigenda bihinduka mu bakora ubukwe muri iki gihe.

Ati
“ Nyuma y’uko dukoze ubushakashatsi
kugeza uyu munsi ubona hari ikigenda gihinduka abantu barashaka kugaruka kuri
wa muco wo ha mbere.”

Mu nyandiko za Musenyeri Aloys Bigirumwami zo 1984
zivuga ku mihango, imiziro n’imiziririzo mu Rwanda rwo ha mbere hagaragaramo ko
abavugaga  imisango y’ubukwe babaga ari
abantu bo mu miryango bizewe.

Kuri
ubu Abanyarwanda basabwa gucika ku muco wo gukodesha abakwe, ahubwo
hagatekerezwa ku bantu bakuru b’inyangamugayo bizewe kandi bazi imiryango yombi.

Daniel HAKIZIMANA