Kicukiro: Imvura idasanzwe yasenye inzu 18

Hari abaturage mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gahanga bavuga ko basenyewe n’imvura ikabasiga iheruheru ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, basaba ubufasha.

Inzu 18 nizo zasenyuwe n’iyi mvura ivanze n’umuyaga ndetse n’imitungo yangiritse.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugiye gukora uko bushoboye bugafatanya n’izindi nzego, aba baturage bagafashwa, bukanabagira inama yo kubaka mu buryo bwemewe, bakazirika n’ibisenge.

Ni abaturage twasanze mu mudugudu wa Nyakaguma uhereye mu kagari ka Kagasa, umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Bamwe babyukiye mu mirimo yo gusana ibyangiritse, abandi bari gushyira ibintu ku murongo, dore ko ibyinshi byari bikwirakwiye mu mbuga.

Ibikoresho bizirana n’amazi byo byononekaye, ibo byo munzu birimo za televisiyo n’ibyuma biyungurura amajwi byapfuye, kubera umuyaga mwinshi wakuyeho isakaro, ugakurikirwa n’imvura yangirije ibyo bikoresho nta gitangira.

Kuri bo, ngo no kuba bo n’urubyaro barokotse ni ubuntu bw’Imana.

Nirere Marie Jeanne yagize ati “ Abana  babonye umuyaga ari mwinshi barafunga. Ubwo natwe twari turi kwanura ibintu tubishyira mu gikoni… abana bari bagiye no gupfiramo.”

Mugenzi witwa Nyiramana Jeannette yunze murye ati “ Ndi guhungisha umwana, nabonye igisenge kiguruka, ibyari biri mu nzu byose birangirika.”

Undi mubangirijwe yagize ati “ Bamwe basohotse bariruka… ubwo twese twirutse, tugarutse dusanga amabati yagiye. Tugarutse dusanga ibintu byagenze gutyo, kuryama biba ikibazo.”

Aba baturage bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye cyane, inyubako zabo zangiritse kandi zari ziziritse, n’ibikoresho byo munzu byanyagiwe.

Ikibateye impungenge ngo ni igihe iyi mvura iri kugwa hafi buri munsi, yakongera ikagwa, ikabasanga bakuiri hanze kuko iyaraye iguye yabasize iheruheru.

Uwitwa Maniraguha Edouard yagize ati “Icyakihutishwa wenda, ni ukugira ngo tutanyagirwa. Ndumva ari cyo cyakihutiswa kurusha ibindi.”

Nirere Marie Jeanne yongeye ati “ Twasabaga ngo bibaye byiza nibura, wenda bashobore kuba batwubakira, baduhe amabati. Kuko urumva twabuze ibintu byinshi kandi bihenze.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahanga buvuga ko amakuru y’abo baturage bagize ibyago bayamenye, kuri ubu ngo bakaba bari gukora ibarura ry’igihombo cyatewe n’imvura, abangiririjwe bagafashwa.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Gahanga bwana Mugambira Etienne avuga ko atatangaza igihe n’umunsi abaturage bari bube bafashirijwe, gusa hari ikizere atanga.

Ati “ Aba bagaragaye ko bahuye n’ikibazo cy’uko amazu yabo yaba yagurutse, tugiye kubakorera ubuvugizi bw’uburyo basana amazu yabo bitagoranye cyangwa bidasabye za nzira ndende zo kugira ngo babone ibyangombwa byo gusana.”

“Turi gusaba ko ibi bisenge byagurutse byasubizwaho, ariko tukanashishikariza abaturage kuzirika amazu yabo kuko imvura ishobora kuba nyinshi.”

Kugeza igihe Flash twakoraga iyi nkuru, hari hamaze kumenyekana ko iyi muvura yangirije amazu yo guturamo 7, ibikoni 11, n’ibipangu bibiri byasenyutse.

Ubwo ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda cyashyiraga ahagaragara iteganyagiye ry’igihembwe cy’ihinga 2020 A, hatangajwe ko hazagwa imvura ihagije, ariko ngo hari ibice ishobora kuboneka ari nyishi ku buryo hari n’ibyo yakangiriza.

Abdullah IGIRANEZA