Haracyari ibibazo mu masoko ya leta-Abayapiganira

Bamwe mu bapiganirwa amasoko ya leta bavuga ko ubwo buryo bwabaruhuye gusiragirana umurundo w’impapuro bajya gupiganirwa amasoko, gusa ngo hari ibikwiye kunozwa muri iryo koranabuhanga.kuko hakiri ibitagenda neza.

Umwaka urashize leta y’u Rwanda itangiye gutanga amasoko yayo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta, ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 7 Nzeri 2018, niryo rigena ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gupiganira amwe mu masoko ya leta.

Umwanya byatwaraga Rwiyemezamiro n’umurundo w’impapuro yikoreraga agiye gupiganira isoko ubu akaba ashobora gupiganwa yibereye iwe, ni bimwe mu byo abamaze gukoresha ikoranabuhanga bapiganira amasoko bavuga ko byabanyuze.

Didace Kabasha ni umwe muri bo.

AtiBitandukanye n’uko cyera twajyaga gupiganwa tukirukankana amasakoshi ufite impapuro wajyayo rimwe na rimwe bagakuramo n’urupapuro ukaba uratsinzwe, ariko ubu ibintu byose biba biri online.”

Icyakora nta byera ngo de! Ba Rwiyemezamirimo hari inenge bakibona muri iryo koranabuhanga.

Bwana Didace Kabasha ahereye ku byago yagize mu isoko yatsindiye agasaba ko yakongererwa amasezera yo kurangiza inshingano neza ariko ngo yabwiwe ko ikoranabuhanga ritatuma bikunda, Kabasha arakomeza asobanura n’izindi nenge.

AtiKimwe mu byatumye batatwongerera amasezerano ngo ni uko muri sisiteme bitakunda ukibaza iyo bigenze bitya wanagaragaje ibibazo nta bundi buryo wakoresha ibintu bigakorwa mu bwumvikane … Hari igihe sisiteme igira ibibazo ugasanga urajya muri RPPA ngo bagufashe.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutanga Amasoko ya Leta bwemera ko ikoranabuhanga mu masoko ya Leta rizakomeza kunozwa kandi ko n’inzego za Leta zitarinjizwa muri iryo koranabunga zirimo gushyirwamo.

Antoine Kayira akuriye agashami gashinzwe kugenzira imari yo mu masoko ya leta.

Ati “Bigenda binozwa uko iminsi igenda ishira  sisiteme igenda inozwa inzego za Leta hafi ya zose zirayikoresha ariko hari izitarajyamo nk’ibitaro n’imirenge, izo ni inzego za Leta.”

N’ubwo hari icyo ikoranabuhanga ryafashije mu gupiganira amasoko, birashoboka ko mu kuyatanga hagikorwa amakosa akomeye ukurikije ibigaragazwa na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Itegeko rishya rigenga amasoko ya Leta riteganya ko ayo masoko yose  atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga bitakorwa bityo uwatsindiye isoko ntiyishyurwe.

Icyakora itegeko ryemerera ikigo gishinzwe amasoko  gutanga uburenganzira bwo kudakoresha ikoranabuhanga hagaragajwe impamvu ziswe izumvikana zituma ridakoreshwa.

Tito DUSABIREMA