Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa(OIF) riravuga ko ryiteze umusanzu ukomeye w’Inteko z’Ibihugu by’Afurika biri muri uwo muryango mu gukemura ibibazo abaturage b’ibihugu biwugize bafite.
Kuva kuri uyu wa kane intumwa z’iryo huriro ziri mu biganiro n’abagize inteko ishingamateko y’u Rwanda umutwe w’abadepite.
Ni ku nshuro ya mbere habayeho ibiganiro byihariye hagati y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’igifaransa n’inteko ishingamategeko y’u Rwanda, ni umuryango usa n’ufite inkomoko muri Afurika, kandi n’umubare wa leta z’Afurika ziwugize ntabwo ari nke.
Umunyamabanga mukuru ushinzwe ubutegetsi w’iryo huriro Emanuel Maury arashingira ku mwanya Afurika ifite muri uwo muryango mu gushimangira uruhare rw’Inteko z’Ibihugu byayo mu gukemura ibibazo by’abaturage bahagarariye.
Ati “Inteko rusange y’abadepite muri Francophonie ihuza inteko 88 n’ibigo bizishamikiyeho ku Isi muri zo izikabakaba 30 n’izo muri Afurika, ni hagati ya 20 na 30 bitewe n’uko wabara, ubwo Afurika ikungahaye ku bunararibonye. Ni umwanya rero wo gusangira ubunararibonye, kugira ngo haboneke ibisubizo bitari ibirebana n’inteko gusa ahubwo n’ibiri tekinike, iby’ubuyobozi, politike ,ariko nanone bitanga icyerekezo kuko abagize inteko ishingamategeko batorerwa gutanga icyerekezo ku baturage babo.”
Impungenge n’urujijo kukuba politiki y’Ubufaransa n’ururimi rw’Igifaransa bifite byiganje mu bikorwa by’umuryango uhuza ibihugu bivuga urwo rurimi ruza ku mwanya wa 5 mu zivugwa na benshi ni ngingo yibajijweho na bamwe mu badepite b’inteko y’u Rwanda.
Depite Cecile Murumunawabo na mugenzi we Pierre Claver Rwaka.
Depite Cecile ati “Murakora mute kugira ngo muhindure igisa n’ubukoroni bushya mu mitekerereze, ifite aho ihuriye n’imyumvire yo guha umwanya urenze umuco w’Iburayi aho kuwuha umuco w’Afurika cyangwa uw’Igihugu cyacu cy’inkomoko? Munibuka ko dushyigikiye ukwishyira hamwe kwa sosiyete ku rwego rw‘Isi, ariko nanone tugomba kurwanya igisa n’ubukoroni bushya.”
Mugenzi we Rwaka “Gukomeza kwitiranya Igifaransa n’Abafaransa nanjye ibyo ntabwo nzabyemera, u Bufaransa ni kimwe mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa, kandi ni Igihugu cy’inyamuryango cya Francophonie.”
Hon. Donatile Mukabalisa Perezidante w’Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite we asanga inyungu zo kuba mu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa zirenze ururimi ubwarwo.
Ati “Turebera uwo muryango atari mu birebana n’ururimi ari no mu birebana n’ubufatanye muri byinshi cyane twumva ko bibangamiye Isi turimo n’abaturage duhagarariye.”
Umwaka ugiye gushira Umuryango Uhuza Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) uyobowe n’umunyarwanda Madame Louise Mushikiwabo watowe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40.
Tito DUSABIREMA