Kigali : Bahangayikishijwe no kuba amagare atagira ubwishingizi

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali bakunze gutega amagare mu ngendo zabo baravuga ko bahangayikishijwe nuko amagare atagira ubwishingizi ibintu basanga bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubwishingizi cyangwa ‘Assurance’ ni icyangombwa gitegetswe kuri buri  muntu wese ufite ikinyabiziga kugira ngo mu gihe habaye impanuka ubwishingizi bumugoboke.

Icyakora ku magare siko bimeze kuko nubwo kuri ubu atwara abagenzi nta bwishingizi agira Kandi abagenzi bagaragaza ko iki ari ikibazo kuko gishyira ubuzima bwabo mu Kaga.

Umwe ati “Nk’abagenzi impugenge ziba zihari kuko  hari igihe umunyonzi ashobora guheka umubyeyi ndetse n’umwana ugasanga uragonzwe ukivuza wiyishyuriye ijana ku ijana kuko igare nta bwishingizi riba rifite.

Undi yagize ati “ Habamo ikibazokuko hari igihe nk’igare riba riguhetse, nka moto ikagugonga  ukaba ucitse akaguru cyangwa ugakomereka ukajya kwa muganga, igare iyo rikugonze urirwariza wenyine ugasanga umuryango uwushyize mu bibazo.”

Abanyonzi nabo basanga kugira ubwishingizi ari ngombwa ariko ngo bisaba ko Leta ibashyiraraho uburyo buboroheye bwatuma bagira ubwishingizi.

Umunyonzi umwe ati “ Nk’ubu urabona dutwara abagenzi hari n’igihe unagira n’impanuka ugasanga wikubise hasi uranavunitse ubwo iyo utwaye ukaba muzima niwowe uhita uvuza umugenzi .”

Undi yagize ati “Birakaze nk’ubu ngubu umushoferi cyangwa umumotari aragukandangira agahita agenda wamukurikira ati njye mfite assurance(Ubwishingizi) hagamagara Polisi.”

Undi nawe ati “ Ku kibazo cy’ubwishingizi ikintu navuga njye njyenyine sinajya kwishyura ubwishingizi kandi tuba muri koperative mu gihe dufite abashinzwe kuturebera nibaze babitugiremo.”

Iki kibazo cy’amagare atagira ubwishingizi biragoye kumenya urwego rwa Leta wakibarizamo kuko inzego zose zifite mu nshingano gutwara abantu n’ibintu buri rwego rwabwiye itangazamakuru ryacu ko ubugenzuzi bw’amagare butari mu nshingano zabo.