Umwuka utari mwiza ukomeje kwiyongera muri Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Ubwumvikane buke hagati y’abigeze kuyobora Rayon Sports n’ubuyobozi bushya buyobowe na Sadate Munyakazi bukomeje gufata indi ntera mu gihe ino kipe yamaze kubona umutoza mushya w’umunya-Mexique, Javier Martinez Espinoza wahawe amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mutoza yahawe akazi ko gutoza Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri asabwa kuyihesha igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino 2019-2020 ndetse no kuyigeza mu matsinda ya CAF Champions League y’umwaka utaha.

Akimara guhabwa izi nshingano yahise ajyanwa i Ngoma aho itsinda ry’abakinnyi 20 ba Rayon Sports bakomereje umwiherero w’iminsi 10 bategura umukino wa Super Cup uzabahuza na AS Kigali tariki 1 Ukwakira ndetse bakaba banitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira tariki 4 Ukwakira.

Rayon Sports ikazawutangira icakirana na Gasogi ku munsi wa mbere.

Muri Rayon Sports kandi hakomeje kuvugwa umwuka utari mwiza ndetse no kwijundikana guturutse ku mwanzuro w’ishyirwaho rya Rayon Sports ya Baskeball watangijwe n’abayobowe na Gacinya Chance Denis wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports.

 Uyu bikaba  binavuga ko ariwe uzaba Perezida w’iyi kipe igihe yaba igiyeho.

Ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri, Gacinya  yari yagaragaye yambaye imyenda yamamaza ko Rayon Sports ya Basketball igiye gutangizwa ubwo yari yitabiriye umukino wa 6 wa Playoffs muri Basketball y’u Rwanda wahuzaga REG BBC na Patriots.

Ibi ntibyigeze binyura Sadate Munyakazi uyoboye Rayon Sports kugeza kuri uyu munsi ndetse we akaba abifata nko gucamo ikipe ibice, byanatumye afata umwanzuro wo guheza bamwe mu bihishe inyuma y’uwo mugambi yongeraho no  kubaka uburenganzira ikipe yabahaga bwo kwinjira ku mikino Rayon Sports yakiriye batishyuye.

Ibi bigaragara mu butumwa Sadate yandikiye ushinzwe imyinjirize ku mikino ya Rayon Sports aho yagiraga ati “Nshingiye ku myitwarire ya bamwe mu bari abayobozi ba Rayon Sports bagamije guca mo ikipe ibice, mbandikiye mbamenyesha ko abantu bakurikira batakemerewe kwinjira mu mikino ya Rayon Sports batishyuye nk’uburenganzira buhabwa abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports. Abo ni: Mushimire Jean Claude, Gacinya Dennis, Gakwaya Olivier na Muhirwa Prosper.”

Amakuru dukesha bamwe mu bazi iby’umushinga w’itangizwa rya Rayon Sports ya Basketball bari babwiye Flash ko ibisabwa kugira ngo iyi kipe ibeho byamaze kugezwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA.

Gusa ubuyobozi bw’uyu mukino buhagarariwe na Perezida waryo Desire Mugwizambaraga buhakana bwivuye inyuma ko bwaba bwarabonye ubwo busabe.

Desire Mugwizambaraga mu kiganiro yahaye Flash yagize ati “Kugeza ubu ntacyo ndamenya ku kuza kwa Rayon Sports kuko ntabwo byari byabaho ngo babidusabe mu buryo bwa nyabwo.”

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’iki kibazo bemeza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butari bukwiye gufata umwanzuro uhubukiwe wo gushyira mu muhezo aba bashatse gushinga Rayon Sports ya Basketball ko ahubwo hakabayeho ibiganiro hagati y’impande zombi dore ko iki gitekerezo cyo gushyiraho Rayon Sports ya Basketaball atari kibi.

Ku rundi ruhande ariko abaganiriye na Flash batifuje kuvugwa mu nkuru bavuga ko bidakwiye ko hari abakwifuza gukoresha izina rya Rayon Sports mu nyungu zabo kuko iyi ari ikipe isanzwe ifite ubuzima gatozi.

UWIRINGIYIMANA Peter