Kicukiro: Akarere kahagurukiye umusoro utabaho wakwa abacuruzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka kicukiro buravuga ko bwahagurukiye ikibazo cy’umusoro w’umurengera wakwa abacuruzi bakorera mu mudugudu wa Byimana mu kagali ka kigarama mu murenge wa kigarama.

Aba bacuruzi bavuga ko abashinzwe kwishyuza imisoro muri uyu murenge bashyira ingufuri ku nzugi zabo, bajya kuzikuraho ngo ntibatinya kubishyuza ibihumbi mirongo ine  atagira inyemezabwishyu.

Ndayizeye Colette avuga ko iki ari ikibazo kibabangamiye.

Yagize ati “ Umugabo yigeze gutaha asanga bafunze atanga bitanu yari yakoreye Batworoheje bakajya badusaba amafaranga y’ukwezi ashoboka ariko ibihumbi  mirongo ine ntibayadusabe bakadusaba ay’ukwezi twese byatworohera tukajya tubasha kwishyura ayo mafaranga rwose.”

Undi mugabo utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati “Baraza bakagufungira bakakwaka amafaranga bashatse ngo bagukurireho ingufuri utayatanga ntibagufungurire, iyo bashatse baguca ibihumbi icumi, makumyabiri ayo bashaka yose, ntibaguhe n’inyemezabwishyu, igihe cy’umusoro cyagera nabwo bakaza kukwishyuza. Turasaba inzego zibishinzwe kuturenganura kuko ibi bituma tugira igihombo gikabije mu bucuruzi bwacu.’’

Shyaka Wellars ati “Njye nyishyuye ntiyaba ari umusoro nabyita ruswa, njye ntayo nabaha sinakwishyura amafaranga atagira inyemezabwishyu. njya mbona bagenzi banjye b’abacuruzi babashyiriyeho ibyapa babafungiye ariko njye ntawe uramfungira.’’

Aba baturage basaba inzego zibishinzwe kubarenganura, bakajya bishyura imisoro yagenwe bagahabwa n’inyemezabwishyu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne avuga ko atakwemera ko abacuruzi barenganwa bishyuzwa amafaranga y’umurengera.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Flash yavuzeko iki kibazo kigiye gukurikiranwa.

Ati “Mu by’ukuri niba umuturage yumva hari uwamuciye umusoro w’umurengera agomba kwegera inzego zibishinzwe, birashoboka ko umuntu yakwihisha mu bantu agaca abantu amafaranga kandi atabifitiye uburenganzira, icyo dusaba abaturage iyo baciwe amafaranga y’umurengera bahita batugezaho ikibazo tukamurenganura.”

Yongeyeho ko agiye kuvugana ni umuyobozi w’umurenge wa Kigaramana bakareba uburyo barenganura aba baturage.

 Abacuruzi batuye mu murenge wa Kigarama bagaragaza ko hashize imyaka ine bafite iki kibazo.

Iyo bigenze gutya nk’uko babiganiriye n’umunyamakuru wa Flash ngo bamwe bibashyira mu gihombo kirimo no guhagarika ubucuruzi bwabo, kandi ari bwo bubatunze.

AGAHOZO AMIELLA