Ubusesenguzi: Ko ‘Deliverance’ ari iyo mu buryo bw’umwuka, inshyi n’imigeri bizamo bite?

Bamwe mu Bapasiteri bamaganiye kure abiyita abakozi b’ Imana bagakubita abaturage, abandi bakabaryamisha hasi mu rusengero  bababeshya ko bari kubikoreshwa n’imbaraga z’Imana.

Ku mbuga nkoranyambaga, videwo ikomeje guteza impaka igaragaza Umupasiteri uvuga ururimi rw’Igiswahili, ukubita Abakirisitu inshyi.

 Ashobora kuba akomoka muri Kenya cyangwa Tanzania.

Arakubita atavangura, Abana, Abagabo ndetse n’Abagore.

Ntiyababariye n’umugore wamuhunze, aho yakomeje  kumwirukaho amukubita inshyi.

Abo akubita bose abikora  yitwaje ko ari gukoreshwa n’imbaraga z’Imana zigamije kubabatura no kubakiza inyatsi.

 Ubu buhanuzi buvanzemo gukubita abayoboke inshyi, kubazunguza ndetse no kubatura hasi utitaye uko bagwa n’icyo bituyeho, abaturage bashidikanya ku mbaraga zikoresha aba biyita abakozi b’Imana.

 Umwe mu baturage baganiriye na Flash avuga ko no mu Rwanda aba Bapasiteri bahari ndetse ko yanasengeye muri iryo Torero.

Icyakora yaje kurivamo nyuma yo kutanyurwa n’imyigishirize yaryo.

Ku ruhande rw’abigisha ijambo ry’ Imana nabo ntibemeranya n’iyi myigishirize ihungabanya abaturage.

Pastor Desire Habyarimana agaragaza ko hari n’abakora ibirenze gukubita abantu mu mutwe .

Ni imigirire agaragaza ko irimo ubushukanyi ndetse ihabanye kure n’inyigisho z’Imana.

Ati “Mu by’ukuri ibyo abantu bakunze kwita ‘Deliverance’ usanga hari ababigize ubucuruzi hakaba harimo n’ubushukanyi mu buryo bwihishe. Ni byiza kubasengera ariko hatarimo kubababaza umubiri kuko imbaraga z’Imana zishobora gukora umuntu agukozeho cyangwa atagukozeho. Usanga hari abatwikisha abantu ipasi, ababakandagiraho, rero ntabwo ibyo bikorwa ari ukubohora. Ahubwo baba bagira ngo bagaragaze ko bakomeye.”

 Pastor Habyarimana akomeza avuga ko hari n’abandi babeshya ibitangaza bagakorana n’abantu bakajya gutanga ubuhamya bw’ibintu bitabayeho.

ibyo byose bigakorwa kugira ngo yigarurire imitima y’abantu.

Ku ruhande rwa Pastor Ngarambe Albert Umushumba w’ Itorero ry’Umutima wa Kirisito we ashimangira ko kubohora ari igikorwa gikorerwa umwuka.

 Kuri we ntiyiyumvisha uko hazamo imigeri n’inshyi.

Ati “Ntaho byabaye si Yesu wabikoze, si intumwa zabikoze ntaho tubibona mu byanditswe byera mbese ni ibintu by’ibihimbano. Ariko se ubundi ‘Delivrance’ ko ari yo mu buryo bw’umwuka, inshyi zizamo gute imigeri izamo gute? Ese ni umubiri baba babohora  ni iki? ”

Yongeyeho ko ababikora baba bafite intumbero yo kwigaragaza ko bafite imbaraga nyishi, byose bigakorwa kugira ngo ababayoboka biyongere ari nako bazana amaturo menshi.

Ababwiriza ubutumwa bwiza, bagaragaza ko muri iyi minsi abaturage benshi bashishikajwe n’inyigisho zuzuyemo ibitangaza.

Ibi bigaha urwaho abigisha bamwe gukoresha amayeri menshi n’inyigisho zuzuyemo ibinyoma n’ubufindo kugira ngo bemeze imbaga bityo nabo barusheho kubayoboka no kubahundagazaho amaturo.

Aba basaba abaturage kudashidukira inyigisho ahubwo bakizera Imana aho kwizerera mu bitangaza bishyuye amafaranga.

Didace NIYIBIZI