Komisiyo y’Inteko Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), ivuga ko abayobozi benshi bashobora gukurikiranwaho imicungire mibi y’umutungo wa Leta wagenewe imishinga minini y’iterambere.
Ni nyuma y’uko PAC kuwa Kabiri w’iki cyumweru ivumbuye imikorere mibi myinshi mu gucunga amasezerano y’imishinga y’iterambere ndetse no kudakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, aho byatumye tumwe mu turere duhomba ntitubone inyungu y’amafaranga yashowemo.
mu Karere ka Muhanga, aho uyu mujyi uri muri itandatu yunganira Kigali, PAC yabonye ku bayobozi bawo imicungire mibi y’imishinga minini y’iterambere, aho akarere kashoyemo za miliyoni ariko ntikabashe gukurikirana uko ikorwa.
Urugero ni uko PAC yasanze muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2017/18 ko mu kubaka Agakiriro, akarere kishyuye amafaranga y’umurengera angana na miliyoni 351FRW kuri ba rwiyemezamirimo babiri aho kwishyura miliyoni 239FRW byateganywaga ko ari yagombaga gutangwa mbere.
Muri uyu mwaka PAC yatumijeho uturere ndetse n’inzego za leta 60, bitabashije kugira amanota 60% mu gushyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta. Kuwa Kabiri kandi PAC yumvise ibisobanuro by’Akarere ka Karongi ku bibazo byagaragaye muri aka karere birimo kubaka isoko ryambukiranya imipaka rya miriyali 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda.