Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Jacques Chirac, wabaye Perezida w’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 86 - FLASH RADIO&TV

Jacques Chirac, wabaye Perezida w’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 86

Umuryango wa Jaques Chirac wayoboye u Bufaransa kuva mu 1995 kugeza mu 2007 wemeje ko yitabye Imana kuri uyu wa kane.

Umukwe wa Chirac, Frederic Salat-Baroux, niwe watangaje iby’urupfu rwe avuga ko “yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aguye mu maboko y’abantu be kandi mu mahoro”.

Ubutegetsi bwa Chirac bwaranzwe na ruswa cyane, gusa yakoze amavugurura muri politiki aho yakuye manda ya Perezida ku myaka irindwi, ikaba itanu.

Chirac, wayoboye manda ebyiri nk’Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa, yibukirwa cyane ku kurwanya igitekerezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kugaba ibitero muri Iraq mu 2003.

Uburwayi yigeze kugira mu 2005 ubwo yari Perezida, bwamuciye intege bituma atangira kugaragara mu ruhame inshuro nke muri iki gihe.

Mu Ukuboza 2015, yamaze ibyumweru bibiri mu bitaro arwaye ibyo umuryango we wise umunaniro.