Menya impamvu abaturage bijujutira ibyemezo bifatwa n’abayobozi

Bamwe mu baturage bagaragaza ko iyo badahawe ijambo mu bibakorerwa, bituma hari ibyemezo bifatwa bakabyijujutira. Ni mu gihe Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda) ugaragaza ko ibyemezo umuturage atagizemo uruhare, bibyara urwicyekwe hagati y’abaturage n’abayobozi.

Abaturage bagaragaza ko iyo bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo kuri gahunda zitandukanye za Leta, bituma bazigira izabo bityo no kuzishyira mu bikorwa bikoroha. Iyo bitagenze gutyo ngo bituma hari ibyemezo bifatwa bakabyijujutira.

Umuturage umwe ati “Abaturage barijujuta bibaza bati ese ni gute bakora ikintu batatugishije inama”?

Undi ati “ Ibyo byose ni nko gufatira imyanzuro umuntu. Iyo batabigizemo uruhare bimugiraho ingaruka ugasanga ntazi aho yanabariza serivise yakahawe, cyangwa ugasanga aranitinye kuko aba atazi ngo ni iki gikorerwa hejuru”.

Undi nawe ati “  Iyo nk’iyo mihigo umuturage atayigizemo uruhare, urumva ntabwo yatera imbere, kugira ngo rero igihugu gitere imbere bizahera kuri wa muturage”.

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu humvikana ubushyamirane hagati y’abayobozi n’abaturage biturutse ku byemezo biba byafashwe hirengagijwe ibitekerezo by’abaturage.  

Urugero rwa hafi rufitwe na Appolinaire Mupiganyi, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Transparency International  Rwanda.

Ati “ Hari nko mu karere kamwe muri iki gihugu cyacu bashatse kwimura umuturage kuko ako karere kari gafite igikorwa remezo gashaka gukorera mu isambu ye, umuturage arinangira ati na njye ntabwo mva hano n’ubwo igikorwa remezo ari icy’akarere, ariko nka Transparency twaganirije umuturage tunaganiriza akarere turabumvikanisha, akarere kemera ko kamuha ahandi hantu akorera”.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko guha umuturage ijambo mu bikorwa bitandukanye, bituma na gahunda zigamije iterambere zihuta kurushaho.

Usta Kayitesi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere agaragza ko uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa rugeze ahashimishije, kandi ko ibi bigaragarira mu buryo abaturage bishyiriraho abayobozi ariko ngo uru ruhare ntiruragera ahifuzwa.

Ati “ Kuri iki gihe igipimo kijya kugera hejuru ya 70% y’aho abaturage ubona bishimiye uruhare bagira mu bibakorerwa. Urumva rero uruhare rurahari kandi Abanyarwanda bamaze kugira ireme rikomeye, baba bazi igenamigambi ry’igihugu, baba bakeneye kumenya igihe iterambere rizabagereraho,  kandi iyo haramutse hari ibikorwa bitagenda neza uko babishaka, ubona babyibazaho”.

Kuri ubu mu Rwanda harabera  inama mpuzamahanga  y’iminsi ibiri yiswe (Symposium on Social Accountability)  igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu biha abaturage  ijambo muri gahunda zitandukanye  za Leta.  Hanarebwa n’uburyo bukoreshwa n’abaturage mu kubaza abayobozi inshingano.

 Daniel HAKIZIMANA