Abadepite bashenguwe n’ikibazo cy’abasambanya abana gikomeje gufata indi ntera

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko ryashunguwe no kumva ko imibare y’ibirego by’abasambanya abana  byakirwa n’ubushinjacyaha ikomeje kuzamuka.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana cyabereyemu nteko ishingamategeko kuri uyu wa 30 nzeri 2019, imibare ubushinjacyaha bwagaragaje yerekana ko  ibirego byo gusambamya abana byiyongereye  kuva 2011 aho byavuye ku 1056 byariho icyo gihe kuri ubu bikaba ari  3 363.

 Ibi byashenguye intumwa za Rubanda maze zisaba ko hafatwa ingamba zikomeye abasambanya abana bagahanwa by’intangarugero.

Depite NYIRARUKUNDO Ignacienne yifashije imvugo y’abanyarwanda ivuga ko igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega maze asaba ko abasambanya abana bahanwa by’intangarugero.

Ati “Mu bintu bishobora gutuma n’ikibazo kidakemuka uko bikwiye wenda no kudahanwa uko bikwiye ngo hari abatoroka, ibimenyetso bibura ngo bakabarekura kandi ngira ngo n’umunyarwanda yarabivuze ngo igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega.”

Depite NDAGIJIMANA Leonard yavuze ko abantu bakwiye kugaruka ku ndangagaciro z’umuco wa cyera w’abanyarwanda aho byari ikizira kubengukwa umwana muto w’umukobwa.

Ati ”  Murabona ndakuze, tukiri abana bato twabona abana b’abakobwa bato biyambariye akantu gakinze imbere gusa, ntawabafataga  ariko ubu ng’ubu umwana w’umukobwa yiyambariye akantu gato kari imbere wasanga ari ikibazo .”

Bisa n’ibigoye kumenya iherezo ry’iki kibazo cyo gusambamya Abana cyane ko inzego z’ubutabera zigaragaza ko hari ibihano bikarishye birimo no gufungwa burundu ariko abakora iki cyaha bagakomeza kwiyongera.

 Abadepite babajije Ubushinjacyaha Bukuru icyo bubona nk’umuti w’iki kibazo   maze Umugenzuzi w’Umushinjacyaha Jules Marius Ntete, agaragaza ko hakenewe  ubufatanye cyane ko ngo imanza z’abasambanya abana bazitsindwa kubera kubura ubufatanye butuma babona ibimenyetso bifatika kuri iki cyaha.

Ati “Dukwiye gukora ku buryo abantu bose bumva ko iki cyaha cyo gusambanya abana ari ishyano, mwumvise ko imibare iri hejuru nk’uko nabibabwiye.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibiyobyabwenge n’imikoreshereje mibi y’imbuga nkoranyambaga ngo biza ku isonga mu bituma ibyaha byo gusambamya abana byiyongera.

Polisi y’u Rwanda ijya inama ko habaho  ubukangurambaga buhoraho bwamagana abasambanya abana inzego zikamanuka hasi zikaganira n’abana.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’igihugu ACP Linda NKURANGA yagize ati “Iyo begerejwe iyo ‘package’ yose mu nzego zitandukanye  Polisi ikaba ihari RIB ikaba ihari hakaba hari na NCC abana babashyize hamwe mu by’ukuri barabohoka.”

Ubushinjacyaha buvuga ko imanza z’ibirego byo gusambanya abana buzitsinda hejuru ya 70%.

Gufungwa burundu nicyo gihano kiremereye kurusha ibindi gihabwa uwasambanyije umwana nk’uko bigaragara mu ngingo y’133 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Daniel HAKIZIMANA