Abakekwaho kwica umunyeshuri wigaga mu cyahoze ari KIST bakatiwe gufungwa by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko abasore babiri bakekwaho kwica Imanishimwe Sandrine wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe bategereje kuburana mu mizi.

Tariki 8 Nzeri 2019 nibwo muri CST yahoze yitwa KIST, habonetse umurambo w’umukobwa wahigaga witwa Imanishimwe Sandrine w’imyaka 21 y’amavuko, aboneka yapfuye afite ibikomere ku mutwe.

Guhera ubwo iperereza ryahise ritangira, abasore babiri barimo Niyigaba Emile bakundanaga ndetse na Nsengimana Emmanuel batabwa muri yombi, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica nyakwigendera.

Ku wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019 nibwo baburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko baburana bahakana icyaha.

Hari mu rubanza rwitabiriwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera barimo na se umubyara.

Aba basore bariburaniye, bahakana ibyaha nubwo byatangajwe ko mu bugenzacyaha babyemeye, ariko baza kuvuga ko ari uko bari bakorewe itotezwa.

Ikinyamakuru igihe cyanditse ko nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza kuri uyu wa 30 Nzeri 2019 yanzuye ko abaregwa bafungwa by’agateganyo.

Basomerwa yaba abo mu muryango wa Nyakwigendera cyangwa abaregwa, nta n’umwe wari mu cyumba cy’Urukiko.

Iki cyemezo bafatiwe kijuririrwa mu minsi itanu kuva igihe gisomewe, ibi bivuze ko bitagomba kurenza ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2019 batajuriye niba babishaka.