Aborozi b’inkoko bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiryo byazo

Aborozi b’inkoko mu Rwanda baravuga ko kubona ibiryo by’inkoko bihagije biri mu bibakoma mu nkokora mu bworozi bwabo. Ibi babigaraje kuri uyu wa 2 Ukwakira 2019, mu nama nyafurika y’iminsi ibiri  yiga ku iterambere ry’ubworozi bw’inkoko.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana yagaragaje  ubworozi bw’inkoko nk’ahantu heza ho gushora imari kuko igishoro ari gito kandi ukunguka  amenshi .

Ati “Impamvu Leta ikomeje kubushyiramo imbaraga ni uko bworoshye kandi butanga amafaranga menshi, ariko na none n’inikoko kugira ngo itange inyama bisaba igihe gito cyane”.

Abanyarwanda batari bacye ngo bamaze kwitabira ingeri y’ubworozi bw’inkoko kandi nabo bemeza ko ubu bworozi bugira amafaranga. Gusa Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash bagargaza ikibazo cy’ibiryo ko gikunze kubakoma mu nkokora bitewe n’igiciro cyabyo gikunze kuzamuka.

Umwe ati “ Natangiye korora inkoko umufuka ari ibihumbi 16.500 none ugeze kubihumbi 19.500” .

Undi ati “ Usanga inkoko zacu zirwanira ibiryo n’abantu noneho ugasanga ibiciro by’ibiryo birahenze.”

Ikibazo cy’ibura ry’ibiryo bihagije by’inkoko Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi  ivuga ko cyatewe no igabanuka ry’umusaruro w’ibigori. N’ubwo hari ibyo Leta iri gukora mu gukemura iki kibazo, ngo aborozi b’inkonko ntibakwiye guhanga amaso ibigori gusa, nk’uko Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi  Dr Gerardine Mukeshimana yabibwiye itangazamakuru.

Ati “ Umusaruro w’ibigori ntabwo wabaye mwiza muri iki gice cya Afurika no mu Rwanda, gusa turi kuganira n’abakora ibiryo by’amatungo kugira ngo byorohere aborozi b’inkoko kubibona. Gusa aborozi bakwiye gushaka ibindi byakoreshwa bitari ibigori bagakoresha imyumbati n’ibindi”.

Ibigo bizobereye mu korora inkoko no gutunya ibizikomokaho bigera ku 130, nibyo biri mu Rwanda kumurika ikoranabuhanga bikoresha. Ibi bigo byaje kwitabira inama nyafurika yiga ku iterambere ry’ubworozi bw’inkoko.

Umwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwinijije Miliyoni 12 z’amadorari ziturutse kubucuruzi bw’amagi yoherejwe mu mahanga. Usibye inyungu y’amafaranga indi nyungu y’ubworozi bw’inkoko ireberwa mu ruhande rwo kuba ari intwaro nziza yo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Daniel HAKIZIMANA