Icyo abanya Musanze batangaza nyuma y’ibitero

Abakora imirimo itandukanye mu karere ka Musanze cyane cyane mu bice Abagizi banabi baherutse kugabamo igitero, baravuga ko ubu umutekeno ari wose ngo ku buryo bari gukora imirimo yabo nk’uko bisanzwe.

Ni muri Santire (centre) y’ahitwa ku Ngagi mu karere ka musanze, n’ubwo imvura iri kunyuzamo ikagwa abantu ni urujya n’uruza abacuruza bari gucuruza, abahaha nabo barahaha.

Ku rundi ruhande abubaka n’abo akazi karakomeje.

 NIYOMUNEZERO Olivier tumusanze mu iduka rye ari gucuruza, ati mu minsi ishize twaro twaragize ubwoba bitewe n’abagizi ba nabi bari barateye muri aka gace gusa ubu umutekano ni wose.

 Niyomunezero ati “Uko twari tumeze byari ibicika ariko ubu turi kugarura agasura nta kibazo bitewe n’uko bari kuduhumuriza, umutekano ni wose. ”

Si aba bacuruza n’ababuka gusa twasanze bari mu mirimo yabo  nta mususu nta gususumira kuko ku rundi ruhande hari ababyukiye mu mirima bari guhinga.

Umwe muri bo ati imvano y’uku guhinga ni umutekano usesuye dufite.

Yagize ati “Usanze turi guhinga mbese ubu dufite umutekano, ku wa gatandatu twari twagize ubwoba impunzi ziri kunyura hafi y’ingo zacu, natwe twakutse umutima, twumva amasasu mu ishyamba, turi kwibaza aho twerekeza ariko Leta y’ubumwe  ihora ibungabunga umutekano  yaje gukumira abo bagizi ba nabi ni nayo mpamvu udusanze turi guhinga, turashima Leta y’ubumwe n’Imana yabidufashijemo.”

Aba kimwe n’abandi batuye mu karere ka Musanze babwiye itangazamakuru rya Flash  ko biteguye gufatanya n’inzego z’umutekeno mu rwego rwo guhashya abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umwe yagize ati “Tugomba gutabarana aho tubonye umwanzi yahinguka tukabwirana amakuru ku yandi, tukanabwira inzego zibishinzwe tugatabara rugikubita tukabivuga  hakiri kare. ”

Undi yagize ati“Twe nk’abaturage uruhare rwacu ni uko buri wese yacunga umutekano wa mugenzi we kandi tukishakira umutekano kuko ubushobozi buva muri twebwe nk’abaturage. ”

 Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop John RUCYAHANA nawe ashimangira ko nk’abanyarwanda nibakomeza ubumwe bwabo ngo nta kabuza ababifuriza inabi ntaho bazamenera.

Yagze ati“Ndagira ngo mbibutse ko ubumwe bwacu nk’abanyarwanda, ubufatanye bwacu n’ihuriro ryacu aho  byadukuye n’ibi ng’ibi bidutera ubumwe bwacu buzabinesha, mukomere rero mushyire hamwe, mumenye ko icyerecyezo cyacu n’ingamba zacu ari twe ubwacu tuzabirinda. ”

Muri rusange  nyuma y’aho abagizi ba nabi bagabye igitero mu Karere ka Musanze  bakica abaturage 14,  ubu muri ibi bice abaturage bahatuye bahamya ko uruhare rwabo  nabo bakomeje kurugaragaza kugira ngo abifuriza inabi  rwanda bazafatwe mpiri.

UMUHOZA Honore