Perezida Kagame yijeje kugabanya inzitizi zituma Abanyarwanda badatunga Telefone zigezweho

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga uruganda rukora telefone zigezweho rwa Mara Phone rwatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere, ruzagira uruhare mu kongera umubare w’Abanyarwanda  batunze izo telefoni.

Maraphone ni rwo ruganda rwa mbere rukora telefoni zigezweho (Smart Phone) ruri ku mugabane w’Afurika, rukaba rwubatse mu Cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro mu mujyi wa Kigali.

Mara Z na Mara X nibwo bwoko bwa Telefoni zigezweho ‘SmartPhone’ ziri gukorerwa mu Rwanda, ni uruganda rubayeho bwa mbere mu mateka y’Afurika, rukora telefone zigezweho mu buryo bwuzuye,bitari kuziteranya gusa. Ashish J. Thakkar ni  umuyobozi mukuru w’uruganda rwa  Maraphone.

Ati “Uyu munsi inzozi zikomeye zabaye impamo, bitari kuri Mara gusa, ahubwo no  ku Rwanda ndetse no kuri Afurika. Ibi ni ibihe by’amateka. Ibi biradufasha guhindura imyumvire ku mugabane wacu mu kuri nyako, ko twe nk’Abanyafurika dushobora gukora ibintu byujuje ibipimo mpuzamahanga ku mugabane wacu. Iyi ni inshuro ya mbere uruganda rwo ku rwego rwo hejuru rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rubaye muri Afurika bikozwe n’Abanyafurika bikorewe Afurika n’ahandi hose ku isi”.

Abanyarwanda bagera kuri 200 kuri ubu bakora muri uru ruganda, bakanagira uruhare mu gukora izo telefoni zizoherezwa no ku isoko mpuzamahanga. Eddy Sebera umuyobozi w’uruganda rwa Maraphone aragaragaza umwe mu myihariko y’izi terephone, ugereranije n’izisanzwe ku isoko.

Yagize ati “Tekinologi zacu zifite n’ubundi bushobozi nk’iyo twavugaga ya ‘Security Locking’ yatuma dukorana n’amabanki n’ibigo by’ubwishingizi, ukongeraho ko izi telefoni zikozwe n’Abanyarwanda, kandi zikorewe hano” 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wafunguye ku mugaragaro urwo ruganda, avuga ko umubare w’Abanyarwanda batunze Telefoni zigezweho ukiri muto, ariko akagaragaza icyizere ko uru urwo ruganda ruzagira uruhare mu kuzamura umubare w’abazitunze.

Icyizere umukuru w’igihugu agishingira ku buryo uru ruganda rwashyizeho bwo kugeza izo telefoni ku baturage, bakaba bashobora kuzishyura mu byiciro mu gihe kinashobora kurenga imyaka ibiri.

Ati Hafi 15 reka mvuke ko mu byukuri ijanisha rikiri hasi cyane ku Banyarwanda bakoresha Telefoni zigezweho za Smartphone, ariko turashaka guha ubushobozi n’abandi benshi, ni yo mpamvu kwita ku biciro n’ubwiza ari ingenzi cyane, gahoro gahoro turi kugira icyo dukora kuri izo nzitizi, biciye mu byo Mara Group yashinze hano mu Rwanda, ishyirwaho rya Maraphone rizatuma Abanyarwanda batunze Smart Phone biyongera. Telefoni igendana na garanti kandi igiciro kishyurwa mu byiciro mu gihe kirenga imyaka 2”.

Imirimo yo kubaka uru ruganda imaze gutwara miliyoni zisaga $50. Uyu munsi rukoresha Mara Phone ifite ubushobozi bwo gukora telefoni 1000 ku munsi. Imaze kugira amaduka atatu acururizwamo telefoni zayo.

 Biteganywa ko mu mezi abiri ari imbere amaduka azaba amaze kuba umunani, kandi akazashyirwa no mu bice by’icyaro.

Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko bwamaze no kubona amasoko y’izo telefoni mu bihugu birimo Repubulika iharanira  Demokarasi ya Congo, Kenya, Angola n’ahandi.

Ku birebana n’ibiciro Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.

Tito DUSABIREMA