Mu minsi itarenze 40 u Rwanda ruzatangira kwakira amakuru y’icyogajuru cyarwo kiri mu kirere

Nta gihindutse bitarenze tariki 18 z’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka icyogajuru cy’u Rwanda cyahawe izina rya RWASAT-1 kizatangira gutanga amakuru ku gihugu.

Icyo cyogajuru cyakozwe ku bufatanye bw’abanyarwanda na Kaminuza ya Tokyo yo mu Buyapani kuri ubu cyamaze kugera mu isanzure.

Hari tariki 24 z’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka I saa kumi n’ebyiri n’iminota itatu z’umugoroba icyogajuru RWASAT-1 cyakozwe n’abenjeniyeri batatu b’abanyarwanda bafashijwe na bagenzi babo bo muri Kaminuza ya Tokyo cyafashe inzira yerekeza mu isanzure kigerayo tariki ya 28 z’ukwezi kwa cyenda I saa saba  n’iminota cumi n’itatu  z’amanywa.

Lt Col. Patrick NYIRISHEMA uyobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Imirimo Imwe n’Imwe Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) yasobanuye aho icyo cyogajuru kiri magingo aya.

Ati “Ubu iki cyogajuru kiri muri sitatiyo (Station) nini iri mu kirere ibamo ibikoresho bitandukanye yanabamo abantu bakayijyamo bagakurikirana ibintu byo mu kirere, icyo cyogajuru kizava aho cyoherezwe mu kirere kizenguruke kuva ku itariki 18 Ugushyingo 2019.”

Nta mwihariko w’imikorere y’iki cyogajuru ugereranije n’uko n’ibindi biri mu isanzure bikora.

 Akamaro kacyo ni ugutanga amakuru azajya afasha inzego zitandukanye kunoza imirimo yazo, urugero rutangwa ni urw’ubuhinzi n’ubworozi n’ubundi rwajyaga rukoresha amakuru yaguzwe arwerekeyeho.

Paula Ingabire ni Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

AtiNtanze urugero tuvuge nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishobora kuba yakwifashisha ayo makuru kugira ngo imenye ireme ry’ubutaka n’uburyo buhagaze, no kugira ngo tumenye ibihingwa byakoreshwa, tugenda tureba ibigo bitandukanye kugira ngo tumenye aya makuru yabafasha iki?.”

Ubufatanye mu mishinga nk’iyi y’ibyogajuru u Rwanda na Guverinoma y’Ubuyapani byemera ko bizakomeza kuyifatanya.

 U Rwanda ariko  rwumvikana nk’urudashishikajwe no kubyaza umusaruro ibyogajuru nk’igikorwa remezo mu buryo bwa vuba ahubwo icy’iruraje ishinga ni  ukugira abanyarwanda bafite ubumenyi mu gukora no gusesengura amakuru ibyo byogajuru byatanze.

 Lt col. Patrick NYIRISHEMA akuriye RURA.

Ati“Umusaruro wa mbere ukomeye dufite muri ubu bufatanye niyo nta makuru twabivanaho, ariko mbere yo kubivanaho amakuru noneho ni ubwo bumenyi bwo gushobora kubaka ibyogajuru.”

Kugira ngo icyogajuru RWASAT-1 cyuzure u Rwanda rwagitanzeho amadorali y’Amerika ibihumbi 250 mu gihe  Leta y’Ubuyapani biciye muri kaminuza ya Tokyo yatanze ibihumbi 675 by’amadorali y’Amerika.

Tito DUSABIREMA