Sena icyuye igihe yatanze musaruro ki?

Abasenateri bacyuye igihe baravuga ko bagenzuye ibikorwa byinshi bya Guverinoma bikora ku buzima bw’abaturage kandi ko imyanzuro batanze  imyinshi yashyizwe mu bikorwa.

Kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ni inshingano Abasenateri bahuriyeho n’Abadepite.

Mu myaka umunani Sena imaze abayigize bavuga ko bagenzuye ibikorwa bitandukanye bikora ku buzima bw’abaturage kandi n’imyanzuro bagiye batanga imyinshi muriyo yashyizwe mu bikorwa.

 Mu Kiganiro n’abanyamakuru gisobanura ibyakozwe mu myaka umunani ya manda 2 y’abasenateri.

Perezida wa Sena Bernard MAKUZA yagaragaje bimwe mu bikorwa bagenzuye bikora ku buzima bw’abaturage.

Ati Kugenzura uburyo bw’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi mu gihugu sitwe twenyine tibikoraho ariko tuzi ko imyanzuro twatanze yagize uruhare rukomeye mu kubyitaho bijyanye na gahunda zihari za Guverinoma, twanagenzuye icya mutuelle de santé ariko hari n’ikindi twigeze kugenzura kijyanye n’imfungwa n’abagororwa tugaragazamo ibibazo bitandukanye, abatagira amadosiye, ubucucike hari imyanzuro ku bijyanye n’ubuhinzi,  mu nyongera musaruro.”

Abanyamakuru bifuje kumenya impamvu nta muyobozi n’umwe Sena y’u Rwanda ijya itakariza ikizere mu gihe adashyize mu bikorwa imyanzuro yayo  maze Bernard MAKUZA agaragaza ko bidateganywa n’itegeko nshinga ariko agaragaza ko hari izindi nzira zinyurwamo umuyobozi runaka agakurwaho ikizere.

Ati “ Inzego zacu zifite uburyo zikora kandi zuzuzanya ntabwo bitakarira aho ngaho gusa hari ubwo ibyo mwavuze bigerwaho bigezweho mu bundi buryo.”

Abasenateri bacyuye igihe kandi batanze umukoro ku Basenateri bashya  bo muri manda ya 3 yo kubazabasimbura wo kuzarushaho kumenyekanisha amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’itegeko nshinga.

Manda irangiye y’Abasenateri yatangiye mu kwezi kwa cumi 2011.

Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2019, Abasenateri 18 barasoza manda yabo abandi 6 bazasoza manda yabo umwaka utaha.

Mu myaka umunani Sena icyuye igihe yatoye amategeko 270 arimo ajyanye n’ubukungu, imiyoborere n’imibereho y’abaturage.

Mu myaka umunani Sena y’u Rwanda yakoresheje amafaranga agera kuri miliyari 23.

Daniel HAKIZIMANA