Tanzania: Abaherwe 99 batunze kurusha abandi mu gihugu

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ikigo ‘Africa Wealth Reports’ cyagaragaje ko igihugu cya Tanzania gifite abaherwe 99 kikaba icya 9 mu bihugu byakoreweho ubu bushakashatsi kuri uyu mugabene.

Iki cyegeranyo nubwo kitagaragaje amazina y’abaherwe ndetse n’ibigo by’ubucuruzi baba bafite, ariko muri aka karere k’Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika  (EAC) cyerekanye ko Kenya ihiga ibindi bihugu bifite abantu bakize kuko ifite 356.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko uwiswe umuherwe kuri icyi cyegeranyo ari umuntu ku giti cye wabashije kugira umutungo ubarirwa muri za miliyaridi mu mafaranga akoreshwa mu gihugu.

Ethiopia ifite abaherwe 154 batunze za miliyaridi, Uganda ifite 67 naho u Rwanda rufite abaherwe batunze za miliyaridi bagera kuri 30 gusa.

Abantu bafite akavagari k’amafranga ba mbere kuri uyu mugabane wa Afurika biganjemo abanya Afurika y’Epfo, Misiri na Nigeria.