Mu Rwanda hashyizweho umunsi mpuzamahanga w’abagabo

U Rwanda rwashyizeho umunsi mpuzamahanga w’Abagabo uzajya wizihizwa tariki ya 19 Ugushyingo buri mwaka. Ni umunsi ngo  uzatuma abagabo barushaho kumva Uruhare rwabo mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ubwo yitabaga  Komisiyo y’Inteko Ishingamategeko Ishinzwe Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb. Solina Nyirahabimana, yasobanuye  ko umunsi mpuzamahanga w’umugabo uzatuma abagabo barushaho kumva uruhare rwabo  mu gukemura ibibazo bikoma mu nkokora ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye.

Ati “Dusanzwe tumenyereye ko hari iminsi mpuzahanga harimo n’uw’abagore wizihizwa ku 8 werurwe, buriya no ku itariki 19 Ugushyingo ni umunsi mpuzamahanga w’abagabo, twateganyije rero n’abandi bafatanyabikorwa mu gutoza abagabo kubana neza batitaye ku kuvuga ngo umugabo hari ibyo yemerewe umugore ategenewe.”

Bamwe mu bagabo baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bavuze ko uyu munsi uje ukenewe cyane kubera ko bajyaga bibaza impamvu habaho umunsi w’abagore ntihabeho uw’abagabo .

Umwe ati “ Ubundi habagaho umunsi w’abagore numvaga habaho umunsi w’abagabo, kugira ngo uburinganire bwumvikane,urumva ko bizatuma uburinganire bwumvikana”.

Undi ati “ Hajyaga habaho indi minsi itandukanye, hakabaho uw’abagore n’abana ariko ntihabeho uw’abagabo urumva rero ko ari ibintu byiza”.

Undi nawe ati “Iyo ikintu kije ari gishya tucyakira gutyo, ubwo uwo munsi washyizweho ubwo nabwira abasore bagenzi banjye n’abandi bifuza kuba abagabo bishimire uwo munsi”.

N’ubwo hatagaragazwa ibibazo byaterwaga no kuba hatari ho umunsi mpuzamahanga wahariwe Abagabo nk’uko Minisitiri Solina Nyirahabimana abisobanura.

Ati “ Kuba ikintu ntacyo gitwaye, ntibivuze ko kigiyeho ntacyo cyakungura ni umwanya uzaba uriho wo kugira ngo abagabo bafate uwo mwanya wo gutekereza ku bibazo biri mu muryango Nyarwanda n’uruhare bagira ngo bikemuke.”

Tariki ya 19 Ugushyingo buri mwaka, ni bwo u Rwanda ruzajya rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abagabo. Ni umunsi usanzwe wizihizwa mu bindi bihugu ku isi. 

Wagiyeho mu 1997 ubwo amatsinda y’abagabo mu bihugu by’Uburayi na Amerika bagaragza ko hari ibibazo abagabo bahura na byo biterwa no kutitabwaho muri Sosiyete. Ibi birimo kwiyahura, kudahabwa ubutabera mu gihe cya gatanya no kuba hari ibibihugu wasangaga abahungu bize amashuri meshi ari bacye ugereranyije n’abakobwa.

Loni  na yo yamaze kwemeza  itariki 19 Ugishyingo buri mwaka nk’umunsi mpumzamahanga w’abagabo.

Daniel Hakizimana