Ambasaderi wa Amerika yasabye Abanyarwanda gukomera ku muco wo kwigira

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda asaba Abanyarwanda gukomera ku  muco wabo  wo kwishakamo ibisubizo, badategereje inkunga z’amahanga.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 10 Ukwakira 2019, ubwo yashyikirizaga   amakoperative ane y’ubuhinzi n’ubworozi impano y’ibihumbi 55 by’Amadorari ya Amerika; ni ukuvuga akabakaba miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ambasade ya Amerika yasobanuye ko aya makoperative yahize ayandi mu kugira imishinga myiza y’iterambere binyuze mu marushanwa yateguye yo gushaka imishinga batera inkunga, bakayiha impano y’amafaranga .

Abayoboye amakoperative yahawe impano babwiye  Flash ko amafaranga bahawe  akabakaba ibihumbi 15 by’amadorari bazayakoresha neza, akabafasha gucika ku nkunga nk’uko babisabwe n’ ambasaderi wa Amerika mu Rwanda.

Mukandagijimana Cansilde, wo muri Koperative Humuka Munyarwandakazi yorora amafi mu karere ka Kayonza  ati “ Twari dufite ibyuzi bitatu, ubu tugiye kongeraho ibindi bitanu tugure n’akamashini gaturaga amagi y’amafi”.

Uwitwa Nzabonimpa Innocent, umuyobozi wa koperative KOPANYAKA yorora inzuki mu karere ka Kayonza, yavuze ko impano y’amafaranga bahawe agiye gutuma bongera ingano y’ubuki bakoraga.

Ati “ Tuzaguramo ibitereko by’imizinga ho tuzagura yaba iya gakondo cyangwa iya kizungu”.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda Peter Vrooman yasabye aya makoperative yahawe amafaranga kuzayakoresha neza, akabafasha kwifasha  badategereje inkunga zo hanze.

Ati “ Akimuhana kaza imvura ihise, kandi ntekereza ko turi mu gihe cy’umuhindo. Uyu mugani ugaragaza ko Abanyarwanda bumva neza ko bagomba kubanza gushyiraho akabo mbere yo gutekereza inkunga cyane ko hari ubwo  itabonekera igihe”.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza umuco wo gukorera mu makoperative nk’uwatumye abatari bacye batera imbere. Prof Jean Bosco Harelimana ayobora Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative RCA avuga ko ubu igipimo cy’abatejwe imbere n’amakoperative ari 45%. Gusa na we asaba amakoperative gukora cyane akibeshaho adategegereje inkunga, cyane ko ngo zidahoraho.

Ati “ Amakoperative amaze guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda bagera kuri 45%, bivuze ko ubu bufasha mubona ni ubufasha bukenewe ariko butazakomeza ntabwo twifuza ko muzakomeza gufashwa”.

Amakoperative yahawe impano na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika mu Rwanda ni SOFACO ihinga ibisheke mu karere ka Kamonyi, Twitezimbere–Kiyonza ihinga soya n’ibigori i  Nyaruguru, Humuka Munyarwandakazi y’ubworozi yo muri Kayonza na KOPANYAKA y’ubuvumvu yombi yo muri Kayonza.

Gutera inkunga amakoperative biri mu gahunda ya Amerika yo gufasha  abantu kwifasha, ikorerwa mu bihugu 45 bya Afurika.

Daniel HAKIZIMANA