Abanyamakuru batangiye gutera imboni ko Visi Perezida William Ruto yatangiye kwiyamamaza mu matora ya 2022 binyuze mu muhungu we Nick Kipkurgat Ruto.
Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko uyu muhungu wa Visi Perezida yatangiye guca umuvuno wo kwamamaza Se umubyara binyuze mu mfashanyo yatangiye kunyanyagiza mu baturage.
Aba banyamakuru baravuga ko uyu muhungu w’umutegetsi wa kabiri mu gihugu ari kugenda atanga impano mu madini ndetse no mu rubyiruko ariko kandi ngo aribanda mu bice bisanzwe bitumva Se neza.
The Nation yanditse ko uyu mwana wa Visi Perezida ari kwifashisha ukuriye urubyiruko mu ishyaka Jubilee kandi ko niba atari gushakira Se amajwi mu matora ya 2022 yaba ubwe afite inyota yo kugira intebe ahabwa mu gihugu.
Ku rundi ruhande ariko hari abasesenguzi ba politiki babwiye iki kinyamakuru ko ibikorwa n’umuhungu wa William Ruto nta kindi bigamije atari ukumwamamaza mbere y’amatora.
Abandi bagashinja uyu mugabo wagaragaje ko ashaka ku rwego rwo hejuru intebe iruta izindi mu gihugu gukoresha uburyo butari bwiza ngo yigarurire imitima y’abaturage.
Nka Raila Odinga we avuga ko ibiri gukorwa na Ruto ndetse n’umuhungu we ubundi byakabaye bifatwa nka ruswa.
Uyu muhungu wa Ruto we avuga ko ibyo akora ari ugufasha abaturage kuko avuka mu muryango ukize kandi wifashije ndetse mu biganiro atanga ngo ntabwo abusanya cyane n’amagambo ya se umubyara.