Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko aracyekwaho kwica se umubyara amukubise umuhini mu mutwe mu mudugu wa Gakenkeri B mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Nkurikiyimfura Jean Baptiste w’imyaka 56 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 09 ukwakira 2019 nibwo byamenyekanye ko yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kigali CHUK aho yararwariye bitewe n’igiti yakubiswe mu mutwe n’umwana we w’umukobwa kuwa kabiri taliki 7 ukwakira 2019 bitewe no gushyamirana kuko yari yasinze nk’uko Batamuriza Mediatrice washakanye na Nyakwigendera yabitangarije itangazamakuru rya Flash.
Yagize ati “Umusaza yaje yasinze turicara turarya umwana muto anyaka Radio ngo yumve ikinamico se nawe ahita ayimwaka ngo yiyumvire umupira mubwira ko warangiye ariko ntiyabyumva mukuru we (ukekwa) arinjira asanga bari gutongana bapfa Radio. Se afata igiti agikubita umwana (umuto), mukuru we abibonye nawe ahita afata ikindi giti agikubita Se umubyara mu gahanga ahita agarama hasi ku irembo, icyo giti nicyo cyabaye intandaro yo kwitaba Imana.”
Ku ruhande rw’abaturanyi b’uyu muryango bemeza ko intandaro yuru rupfu ari amakimbirane uyu muryango wari usanzwe ufitanye.
Umwe muri bo witwa Kayigamba Froduard yagize ati “Njyewe nkimara kubyumva nk’umuntu usanzwe uzi uyu muryango navuze ko ari amakimbirane ahasanzwe, kuko iyo bamaraga kunywa inzoga abana bafatanyaga na Nyina bakarwanya Se kandi kenshi habagamo gukomeretsanya.”
Mugenzi we nawe yagize ati “Uwo mugabo turaturanye ariko n’ubundi yakundaga gusahinda umugore we bakarwana, akenshi umugore byanamuviragamo kwahukana.”
Ibi byose bikimara kuba uyu mukobwa ukekwaho kwica Se umubyara yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Busasamana Bizimana Egide yabihamirije itangazamakru rya Flash.
Yagize ati “Uwo mwana bikimara kuba hatabajwe Polisi na RIB baramujyana kugira ngo akurikiranwe ibyo akekwaho, ubu ari mu maboko y’inzego zibishinzwe.”
Uyu muyobozi kandi yakomeje asaba abaturage niba hari amakimbirane ari mu muryango kubibwira ubuyobozi.
Ati “Niba hari amakimbirane mu muryango batubwire dufatanye nabo kugira ngo tubirwanye hakiri kare, kuko ibyo byaberaga muri uwo muryango by’amakimbirane twe nk’ubuyobozi ntabyo twari tuzi.”
Uyu mukobwa ukekwaho kwica Se umubyara akaba yari yarabyariye mu rugo.
Kubyarira mu rugo kikaba kimwe ngo mubyatezaga amakimbirane hagati ye na Se.
Nshimiyimana Theogene