Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: Ebola ishobora gukira muri iki gihugu -OMS - FLASH RADIO&TV

RDC: Ebola ishobora gukira muri iki gihugu -OMS

Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima OMS ryagaragaje ko ryishimira intambwe yatewe mu guhangana n’icyorezo cya Ebola muri iki gihugu.

OMS ivuga ko ubu iyi ndwara itangiye kugenza amaguru make isigare mu duce turi kure twakunze kurangwamo umutekano muke.

Ikinyamakuru The East African cyandika ko umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri OMS Michael Ryan yabwiye abanyamakuru ko aho ibintu bigeze hari ikizere ko iki cyorezo kizarangira.

Iyi ndwara ya Ebola imaze guhitana abarenga 2000 muri Congo Kinshasa ariko amakuru meza ahaturuka ni uko hari abantu bagenda bayikira bakava aho bavurirwaga by’umwihariko.