Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima OMS ryagaragaje ko ryishimira intambwe yatewe mu guhangana n’icyorezo cya Ebola muri iki gihugu.
OMS ivuga ko ubu iyi ndwara itangiye kugenza amaguru make isigare mu duce turi kure twakunze kurangwamo umutekano muke.
Ikinyamakuru The East African cyandika ko umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri OMS Michael Ryan yabwiye abanyamakuru ko aho ibintu bigeze hari ikizere ko iki cyorezo kizarangira.
Iyi ndwara ya Ebola imaze guhitana abarenga 2000 muri Congo Kinshasa ariko amakuru meza ahaturuka ni uko hari abantu bagenda bayikira bakava aho bavurirwaga by’umwihariko.