Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tanzania: Umunyapolitiki Tundu Lissu ntakije mu gihugu - FLASH RADIO&TV

Tanzania: Umunyapolitiki Tundu Lissu ntakije mu gihugu

Umunyapoliti utavuga rumwe n’ubutegetsi wahoze ahagarariye akarere ka Singida y’uburasirazuba mu nteko yarayihe ko atazagaruka mu gihugu vuba.

Bwana Tundu Lissu yavuze ko atakije vuba nk’uko yari yarabivuze na mbere ko namara gukira aho ari kwivuza azahita ataha.

Mbere bwana Tundu Lissu yari yavuze ko namara koroherwa azahita ataha kandi azagenda kumanywa y’ihangu izuba riva kuko benshi bamukeneye mu gihugu.

Kuri iyi nshuro ikinyamakuru Mwananchi cyanditse ko yahinduye imvugo avuga ko umutekano we utizewe ku buryo yahita yishora mu gihugu.

Umunyamakuru w’ijwi rya Amerika amubajije niba yisubiyeho kandi mbere yaravugaga ko azahita ataha, yamwibukije ko amasasu yivuza mu Bubiligi yayarashwe ku manywa y’ihangu, kandi ko abamurashe n’ubu bivugwa ko batazwi.

Ati “Ubwo urumva se ari njyewe ushaka kwiyahura? Nzaba ndeba ko umutekano wanjye waba mwiza ubundi ntahe.”