None kuwa Kane, tariki ya 10 Ukwakira 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 29 Nyakanga 2019.
2. Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagororwa mirongo itanu na babiri 52 bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo kwihekura no gukuramo inda.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano mpuzamahanga yerekeye gushyira ibimenyetso ku bintu biturika bikozwe muri pulasitiki kugira ngo bitahurwe, yakorewe i Montréal ku wa 1 Werurwe 1991.
o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano mpuzamahanga arebana n’ikurwaho ry’ibikorwa binyuranyije n’amategeko byabangamira umutekano w’iby’indege za gisivili, yakorewe i Beijing ku wa 10 Nzeri 2010.
o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’inyongera ku masezerano mpuzamahanga yerekeye ikurwaho ry’ifatira ry’indege rinyuranyije n’amategeko, yakorewe i Beijing ku wa 10 Nzeri 2010.
o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’inyongera ahindura amasezerano mpuzamahanga yakorewe i Montréal ku wa 4 Mata 2014, ku byaha n’ibindi bikorwa bikorewe mu ndege.
o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’inyongera ahindura amasezerano mpuzamahanga mu by’indege za gisivili, yashyiriweho umukono i Montréal ku wa 6 Ukwakira 2016.
o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’inyongera ahindura amasezerano mpuzamahanga mu by’indege za gisivili, yashyiriweho umukono i Montréal ku wa 6 Ukwakira 2016.
o Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ryemera kwemeza burundu amasezerano yakorewe i Moscow ku wa 5 Ukuboza 2018, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma y’Uburusiya, ku bufatanye mu rwego rw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bugamije amahoro.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:
o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka buherereye mu Karere ka Rubavu buri mu kibanza gifite UPI: 3/03/04/05/1069, mu mutungo rusange wa Leta, rikabushyira mu mutungo bwite wayo.
o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Bwana HABIMANA Donath na Madamu UWASE Alice nk’Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye.
o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Lieutenant MUKAMANA Christine nk’ Umushinjacyaha wa Gisirikare.
o Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta, Madamu MUKAKARANGWA Francisca Emmanuel wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya SACCOs mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri akurikira:
o Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa ibihumbi bibiri na magana ane na mirongo itanu n’umwe (2 451) babisabye kandi bakaba bujuje ibiteganywa n’amategeko.
o Iteka rya Minisitiri rishyiraho Lt UMUSINDI Olivier nk‘Umwanditsi w’Urukiko mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.
o Iteka rya Minisitiri ryemerera Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) gutangira gukora nk’ishuri rikuru ryigenga.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagarira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rw’Abambasaderi:
o Bwana ABDULLA MOHD A.Y.AL-SAYED: Ambasaderi wa Leta ya Katari mu Rwanda ufite ikicaro i Kigali.
o Bwana MARTIN KLEPETKO: Ambasaderi wa Repubulika ya Cekisolovaliya mu Rwanda ufite ikicaro i Nayirobi.
o Madamu RIITTA SWAN: Ambasaderi wa Repubulika ya Finilande mu Rwanda ufite ikicaro i Dar es Salaam.
o Bwana SLAIMAN ARABIAT: Ambasaderi w’Ubwami bwa Yorudaniya mu Rwanda ufite ikicaro i Nayirobi.
9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:
o Mu Kigo k’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI)
– Bwana MUKWIYE Norbert: Director of administration and finance unit.
– Madamu UZAMUKUNDA Christine: Director of ICT and e- learning unit.
o Mu Kigo k’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA)
– Bwana KAGERUKA Hurbert: Director of laboratory unit.
– Bwana MBARAGA Nkejuwimye Serge: Director of technology monitoring and knowledge management unit.
o Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro/NGOMA (RP/IPRC-NGOMA) Jean de Dieu: Director of research, consultancy and production unit.
o Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro/KIGALI (RP/IPRC-KIGALI)
RWUMUKARAGO Alain: Director of research, consultancy and production unit.
10. Mu bindi.
o Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge kwatangiye ku itariki ya mbere Ukwakira kukazasozwa ku ya 31 Ukwakira 2019. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Imyaka 25 mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge: Ubumwe bwacu, amahitamo yacu.”
o Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
– Ibirori by’umunsi wo gushimira Abasora bizabera i Kigali mu Intare Conference Arena ku wa 22 Ugushyingo 2019, ku nsanganyamatsiko igira iti “Dusore Neza, Twubake u Rwanda Twifuza.’’
– Kuva tariki ya 23 kugeza 31 Ukwakira 2019, ari icyumweru cyahariwe kuzigama. Insanganyamatsiko ni: “Izigamire ugire ejo heza”, ikaba yuzuzanya na gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire/EJO HEZA.
o Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umuryango Mpuzamahanga w’Amakoperative uzakorera inama yawo Mpuzamahanga mu Rwanda kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 17 Ukwakira 2019, muri Kigali Convention Center.
o Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
– Igihembwe cyo gutera amashyamba cya 2019/2020 no kwizihiza isabukuru ya 44 y’Umunsi wo gutera amashyamba bizaba ku itariki ya 09/11/2019 bikazabera mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Amashyamba ni inkingi y’imibereho myiza y’abaturage’’.
– Kuva ku tariki ya 8 kugeza ku ya 11 Ukwakira 2019 mu Rwanda hari kubera inama igamije kurebera hamwe uburyo bushya bwo gukomeza kwita ku bidukikije no guteza imbere inganda muri Afurika.
– Kuva muri Kanama 2019, u Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Ihuriro rigamije kugabanya ikoreshwa rya Karubone (Carbon Neutrality Coalition).
o Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
– Ku itariki ya 11 Ukwakira 2019, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umwana w’Umukobwa muri Kigali Convention Center. Insanganyamatsiko ni: “Ntegurira ejo heza undinda gusambanywa.”
– Ku itariki ya 15 Ukwakira 2019, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro. Insanganyamatsiko ni: “Umuryango utekanye kandi uteye imbere.” Ku rwego rw’Igihugu, ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.
– Kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2019, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga k’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo izabera muri Kigali Convention Center.
o Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
– U Rwanda rurateganya gutangiza ubukangurambaga bugamije gukingira icyorezo giterwa na Virusi ya Ebola (EBV). Hazakingirwa abantu bakuru, ingimbi n’abangavu ndetse n’abana bafite imyaka 2 batuye hafi y’aho icyo cyorezo cyagaragaye.
– Ku itariki ya 5 Ukuboza 2019, u Rwanda ruzatangiza ku mugaragaro Ikigo kivura kanseri mu Bitaro bya Gisirikare.
o Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 31 Ukwakira 2019 u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.
Ku rwego rw’Igihugu, umuhango uzabera mu Murenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi.
o Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 11 Ukwakira 2019, mu Rwanda hari kubera inama ya Youth Connekt Africa Summit 2019.
o Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 31 Ukwakira 2019 u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, uzabera mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro.
Insanganyamatsiko ni: “ Ibikorwa byacu nibyo shingiro ry’ejo hazaza. Indyo yuzuye mu Isi izira inzara.”
o Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine, Peterori na Gazi akaba n’umwe mu bagize Guverinoma yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 28 kugeza 29 Ukwakira 2019, muri Kigali Convention Center, hazabera inama ya mbere y’Ihuriro ry’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati bicukura amabuye y’agaciro.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.