Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya kabiri cy’impunzi zaturutse muri Libya, aho kuri iyi nshuro rwakiriye 123, bageze mu Rwanda basanga abandi 66 bahasesekaye mu kwezi gushize.
Izi Mpunzi zageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Sita n’igice zo kuri uyu wa Gatanu.
Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, zahageze zishakisha amayira yazambutsa Méditerranée zikagera i Burayi.
Aya masezerano azatuma rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Paul Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.
Mu mpunzi 123 zageze mu Rwanda harimo ab’igitsina gabo 99 na 24 b’igitsina gore. Harimo abagera kuri 59 batarageza imyaka y’ubukure. Bakomoka mu bihugu bitatu bitandukanye, harimo 106 bava muri Eritrea, 15 bava muri Somalia na babiri bakomoka muri Sudani.
Nk’uko Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, yabitangaje kuri Twitter, yavuze ko na bo bazacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari naho itsinda ry’impunzi 66 zahageze mbere zicumbikiwe.