Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Nta cyakorerwa urubyiruko nta rubyiruko- Jeannette Kagame abwira abayobozi - FLASH RADIO&TV

Nta cyakorerwa urubyiruko nta rubyiruko- Jeannette Kagame abwira abayobozi

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME asanga abayobozi  bakwiye kwibuka  ko urubyiruko rugomba kugira uruhare mu birukorerwa.

Ibi Madamu Jeannette KAGAME yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu biganiro biganisha ku musozo ihuriro Nyafurika ry’urubyiruko ryari rimaze iminsi itatu riteraniye hano i kigali.

Urubyiruko rwitabiriye  ihuriro Nyafurika ry’urubyiruko ryari rimaze iminsi itatu hano ikigali ntirushidikanya ku byo rutari ruzi ko rwabyaza umusaruro nyamara biri mu mabako yabo.

Umwe ati “Twagiye dusubirirwamo kenshi ko dufite amahirwe yo gukoresha cyane cyane nko mu gihugu cyacu batera inkunga urubyiruko baduha imbaraga baduha ubufasha, numvise nanjye icyo nzi gukora nzahaguruka nkagikora.

Didier Drogba umunya Côte d’Ivoire wabaye igihangange mu mupira w’amaguru akaba yaranaganirije urubyiruko muri iri huriro asanga kwereka no kwibutsa urubyiruko gukora bakagera kure bidahagije ahubwo ko bikwiye kugendana no kubabwira ko bakwiye kwibuka inkomoko, Drogba arahera ku buhamya bw’urugendo rwe nk’igihanganye.

Ati “Ni iki nakora ni iki nakora ni gute urubyiruko rwandeberaho ni gute umugabane wandeberaho, kuko ndi mu mwanya w’umunyamahirwe, nagize amahirwe yo gukora ibyo nkunda, nkorera amafaranga ariko ntabwo ariko bigenda kuri buri wese. Ntabwo nifuza kubera abandi urugero gusa, kubereka ko bishoboka ko inzozi zaba impamo, kugera ku rwego rwo hejuru ariko nuhagera ntuzibagirwe aho ukomoka.”

Mu Kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye ihuriro Nyafurika Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME yasabye abayobozi kwibuka ko urubyiruko rudakwiye guhezwa mu birukorerwa.

Ati “Abayobozi n’abafatanyabikorwa mureke ibyo dukora bikomeze kugaruka ku gitekerezo kigira kiti ‘Ntacyakorerwa urubyiruko  nta rubyiruko’.”

Madamu Jeannette KAGAME yeretse abitabiriye ihuriro Youth Connekt Africa Summit ko kuba 70 ku ijana by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 35 ari n’impamvu ikomeye yo gushora imari mu bakirira bato, hari abasanga iyi mpamvu yakabaye ihuriweho n’umugabane wose.

Abavuga ibi bashingira kukuba Afurika ari wo mugabane uza ku isonga mu kugira abato benshi, aho Banki y’Isi igaragaza ko abagera kuri miliyoni 200 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 24.

Tito DUSABIREMA