Perezida Kagame yashimiye Minisitiri Abiy watsindiye Prix Nobel

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel gihabwa umuntu waharaniye amahoro ku Isi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yashimiye umuhate Abiy yakoresheje mu kunga Abanye-Ethiopia, n’uruhare yagize mu kugarura amahoro mu Karere.

Ati “Ndagushimiye cyane muvandimwe, nshuti Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel mu 2019.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari igihembo atwaye akwiriye, kandi ko umuhate we mu kongera kunga igihugu cya Ethiopia, n’ubufatanye mu kugarura amahoro mu karere, byigishije benshi ku mugabane wa Afurika.

Amaze guhabwa iki gihembo, Minisitiri Abiy Ahmed yashimiye bikomeye abamuhaye igihembo, anasaba ko abantu bagomba gutera imbere mu mahoro.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “ Nyuzwe n’umwanzura wafashwe na Komite itanga ibi bihembo bya Nobel yo muri Norvege. Ndashimira byimazeyo abantu bose barajwe ishinga no gukorera mu mahoro. Iki gihembo ni icya Ethiopia n’umugabane wa Afurika. Tuzakomeza gutera imbere mu mahoro.”

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali, yatsindiye iki gihembo cyane cyane kubera umuhate we mu kubanisha igihugu cye na Erithrea byari bimaze imyaka 20 mu ntambara.

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa buri mwaka, kigahabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyigikirwa bigamije amahoro.

Umwaka ushize cyahawe umuganga wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Mukwege Mukengere ndetse n’umugore wo muri Iraq, Nadia Murad.