Bamwe mu bagore bo mu karere ka Karongi baratunga agatoki abagabo kuba nyirabayazana mu kutubahiriza uburenganzira bw’umubyeyi n’ubw’umwana bakabyukira mu tubari bagataha basinze, ntibahe agaciro imiryango yabo.
Umugore utifuje ko amazina avugwa mu itangazamakuru, avuga ko yajujubijwe n’umugabo we.
Ngo umugabo we ahembwa amafaranga agahita ayajyana mu kabari, ntahe agaciro umugore n’abana be ngo kuko nta mwanya abaha ngo baganire.
Aragira ati “Umugabo wanjye akora mu bintu by’amashanyarazi, ahembwa ku kwezi hari nk’ikintu twapanze gukora. Yayabona ugasanga abihinduye ukundi kuntu, kugeza magingo aya mbabwira n’abana ntibarandikwa kandi ntabwo wakwiyandikishaho abana uri umudamu wenyine kandi ufite abo mu babyarana.”
Kimwe n’bandi bagore bo muri aka karere bagaragaza ko bamwe mu bagabo ko bafite imyumvire yo kudaha agaciro umugore n’abana.
Abenshi muri bo ngo babaswe n’inzoga, gahunda z’urugo zirimo no kuringaniza urubyaro ntibabiha umwanya.
Nyirahabimana Doroteya aragira ati “ Akenshi bakunda gutaha nijoro, ubwo abanyerondo baba bari hafi aho ngaho, bagahita batabara bitewe n’uko umugore aba yatabaje bagatabara ubuyobozi bukajyayo. Aho usanga mu muryango harangwamo amakimbirane ugasanga abana bibasiwe n’imirire mibi bitewe n’uko umugabo aba atitaye ku rugo rwe.”
Undi nawe aragira ati “Abagabo bamwe baba bafite amafaranga bakajya kwinywera inzoga, bagataha basinze bakarwana n’abagore babo, ubwo babiyenzaho babatera hejuru, ugasanga abagore babo bahuye n’ibindi bibazo kubera ubusinzi.”
Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko yatangije ubukangurambaga bwo kwita Ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana aho isaba ababyeyi kwihutira kwipimisha inda bakimenya ko batwite kugira ngo bakomeze kwitabwaho.
Umunyamabangwa wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. NDIMUBANZI Patrick arahamagarira abagabo gufata iya mbere mu guharanira kuzamura ireme ry’ubuzima harimo no kwita ku bagore batwite.
Aragira ati “Icyo twifuza ni uko abagabo nk’ababyeyi nabo bagira uruhare mu kongera ireme ry’ubuzima mu baturage bacu. Icya mbere ni ukwita ku mugore utwite igihe cyose ariko no kwita ku bana, bamenya imirire bakurikirana imikurire y’abana babo nk’uko ababyeyi bakagombye kubikora.”
Leta y’u Rwanda yemeza ko ifite gahunda yo kugabanya imfu z’ababyeyi inshuro eshatu , umubare ukava ku mfu z’abana 210 ku bavutse 100.000 ukageza ku mfu 70 ku bana bavutse 100.000.
No kugabanya imfu z’abana , umubare ukava ku mfu 50 z’abana bavutse 1000 ukagera ku mfu 25 z’abavutse 1000.
Muri ibi bihe hateganijwe ko hagiye gutangwa inkingo zitandukanye ku bana bakiri bato by’umwihariko ku bafite kuva ku mezi 6 kugeza kuri 59 mu gihe kingana n’imyaka itanu.
NTAMBARA Garleon