MINEMA irasaba abahanga n’abashakashatsi ubufantanye mu guhangana n’ibiza

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi irasaba abashakashatsi n’abahanga mu ngeri zitandukanye kugira uruhare mu gutanga ibisubizo bigaragaza ingamba zirambye zo gukumira no guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza, ni mu gihe Ibiza bikomeje guhitana ubuzima bw’abantu bikangiza ibikorwa remezo, imyaka iri mu mirima  n’amatungo bya rubanda.

kuri uyu wa mbere taliki ya 14 Ukwakira 2019, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA yatangaje ko imvura yaguye yahitanye umuntu umwe, hakomereka umuntu umwe, isenya amazu 32, yangiza ubutaka bungana na hegitari 81.5, isenya n’ubwiherero 8.

Iyi minisiteri  igaragaza ko ingaruka ziterwa n’ibiza akenshi ziburamo ubwirinzi mu bikorwa by’abantu ku giti cyabo  n’ibindi bikorwa by’igihugu.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Germaine KAMAYIRESE avuga ko hatangiye ibiganiro hagati y’iyi ministeri, abashakashatsi, abaturutse mu mashuri, Inzobere mu ikoranabuhanga ndetse n’abandi baturutse mu bigo bitandukanye kugira ngo baganire kuri iki kibazo.

Minisitiri KAMAYIRESE abona ko abashakashatsi n’abahanga mu ngeri zitandukanye bakwiye kugira uruhare mu gutanga ibisubizo bigaragaza ingamba zirambye zo gukumira no  guhanga n’ingaruka ziterwa n’ibiza.

Aragira ati “Twari turi kumwe n’abantu bavuye muri izo nzego zitandukanye abarimu, abashakashatsi n’abandi kongera kubiganiraho, kugira ngo tugire ibisubizo birambye yaba mu buryo twubaka, yaba mu buryo duhinga, haba mu buryo dutegura abantu ubwabo igihe tubaburira, igihe Ibiza bishobora kuba byaza kubaho.”

Kaminuza y’abalayiki b’abadivantisiti INALAK nk’ishuri ryari ryitabiriye ibi biganiro igaragaza ko yatangiye ubushakatsi bugamije kwirinda Ibiza.

Umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza Dr. Jean NGAMIJE avuga ko bafite gahunda yo kwegera abaturage mu kubigisha uko bahangana n’ibiza.

Aragira ati “Tumaze iminsi dufite gahunda mu buryo twigisha abanyeshuri bwo kurwanya Ibiza. Iyo gahunda niyo ikorana n’iyi ministeri (MINEMA) ishinzwe Ibiza no kubirwanya, dukora ubushakashatsi ariko n’ubundi dufite no kwegera abaturage kugira ngo tubigishe uko bahangana nabyo.”

Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Albert Mutesa agaragaza ko hakwiye ubuvugizi ku baturage badafite ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya imvura nyinshi iteza ibiza ariko n’abafite ubushobozi bagakurikiza inama bagirwa zirimo kudatura ahantu hahanamye.

Aragira ati “Politike ku rwego rw’igihugu iba ari imwe, ni ukwirinda uko bishoboka. Gukurikira ingamba no gukurikiza inama abayobozi babagira harimo nko kudatura ahantu hahanamye bishobora kuba byabafasha kwirinda impanuka nk’izo no kuvugira abafite ubushobozi buke, abadatuye neza ku buryo twabakorera ubuvugizi nabo bakaba batura ahantu hameze neza.”

Leta y’u Rwanda igaragaza ko yatangije uburyo butandukanye bwo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza harimo nko gukangurira no gufasha abagituye mu manegeka  kuyavamo, gusibura imiferege iyobora amazi mu nkengero z’imihanda no munsi y’ibiraro.

 Kurinda inkengero z’imigezi hashyirwaho imifuka irimo itaka mu gihe cya vuba, gushishikariza abahinzi guca amaterasi y’indinganire.

Gusuzuma uko amashuri n’insengero byubatse neza hirindwa gukoresha ashaje cyane ashobora kugwa.

Gushyira imirindankuba ku nyubako  cyane cyane ahahurirwa n’abantu benshi n’ibindi.

Garleon NTAMBARA