Nyanza: Imbwa izazerera hanze ntizataha -Meya Ntazinda

Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Elasme NTAZINDA yasuraga abaturage bo mu murenge wa Nyagisozi muri ako Karere, abaturage bamugaragarije ko bahangayitswe n’imbwa ziri muri ako gace.

Umukecuru witwa Azera MUKAMABANO utuye mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza ari imbere y’ubuyobozi bw’Akarere yabubwiye ko ahangayikishijwe n’imbwa ziri muri ako gace aho ziherutse no kurya umwuzukuru we.

Ati “Imbwa adutera mu nzu, wasohoka hanze akaba ya kurya, umwana wanjye yaramuriye none ubwo baziziritse cyangwa bakazica? Birakwiye koko ko umuntu asohoka mu Nzu imbwa igahita imurya?”

Undi muturage witwa NSHIMYUMUREMYI MUKANTWALI nawe utuye muri ako gace yagaragaje ko imbwa iherutse kumurira ihene bikayiviramo urupfu.

Ati “Hari umusaza waje kundeba mu rugo ambwira ko ihene zanjye imbwa ziyiriye, nsanga nibyo koko. Iyo hene biyiviramo no gupfa turayihamba, hano hari n’imbwa zizerera zidafite ba nyirazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Elasme NTAZINDA yavuze ko iki kibazo gikwiye guhagurutse inzego bireba imbwa izasohoka hanze ntizatahe.

Ati“Komanda ufatanye na Veterineri imbwa izazerera hanze ntizatahe bityo n’aboroye izo mbwa babyumve ko izazerera hanze itazataha.”

Uyu muyobozi kandi yibukije aboroye imbwa ko iyo hari iyangije ikintu cyangwa umuntu, nyirayo ari we ubyirengera.

Ati “Itegeko rivuga ko iyo imbwa isohotse icyo yangije nyirayo aracyirengera.”

Iki kibazo abaturage bakigaragarije  Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, mu gihe aka Karere kamaze igihe cy’ukwezi kudasanzwe k’umuturage.

Abayobozi bazenguruka mu tugari twose 51 tugize akarere abaturage bakagaragaza ibibazo bafite abayobozi bakabikemura ibindi bigahabwa umurongo.

Uku kwezi kudasanzwe k’umuturage  kukaba kwasorejwe mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi.

Abaturage bakemeza ko uku kwezi kudasanzwe kwabagenewe kwabagiriye  akamaro.

Uwitwa Beatrice MUKAMANA yagize ati “Cyera nta muyobozi washobora kwegera abaturage ngo yumve ibibazo bafite ariko ubu ubuyobozi buratwegera bukumva ibibazo dufite bukabikemura.”

Nshimiyimana Theogene