Bamwe mu Banyarwanda bavuga kuba u Rwanda rufite imitwe ya Politiki myinshi byatumye rugira imyoborere myiza kuko ngo umutwe umwe wa Politiki utayobora igihugu neza.
Kugeza ubu imitwe ya Politiki 11 niyo yemerewe gukorera ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Impuguke muri Politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza Dr Muyombano Aime agaragaza Politiki yo kugira imitwe ya Politiki myinshi nk’ituma abaturage bisanzura mu gutanga ibitekerezo, kuko ngo igihugu gitegekwa n’umutwe umwe wa Politiki ngo hari ibibazo gihura na byo no kwigomeka kw’abaturage.
Ati “Ingaruka ziba nyinshi kuko iyo abaturage batiyumvisha umurongo wa rya shyaka rimwe, usanga bibyaye ikintu kitari kiza aho ushobora gusanga, ugasanga rimwe na rimwe abaturage bigumuye kuri ya Guverinoma”.
Umunyamakuru wigenga akaba n’umwanditsi mukuru w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru no mu Rwanda ARJ Gerard Rugambwa agaragaza ko amateka mabi igihugu cwanyuzemo, yatewe ahanini no kuba ngo igihugu cyaregenderaga ku bitekerezo by’umutwe umwe wa Politiki .
Ati “ Amateka y’u Rwanda yatweretse y’uko ishyaka rimwe ryatumye mu Rwanda haba imiyoborere mibi, bivuze ko muri rusange ishyaka rimwe ntabwo rishobora kuyobora neza”.
Umunyamakuru wa Radio na Tv 10 Oswald Mutuyeyezu asanga kugira imitwe ya politiki myinshi, bituma abayoboye igihugu babona ibitekerezo bitandukanye bibasha kuyobora neza.
Ati “Iyo igihugu gifite ubutegetsi bugendera ku ishyaka rimwe ni bibi nawe ururabizi iyo utajya aho abandi bantu bari ngo wumve ibitekrezo byabo, ushobora kuba warahisemo inzira wita ko ari nziza ariko nyamara hari indi nzira nziza kurushaho”.
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, u Rwanda ruvuga ko rwahisemo amahame remezo yo kugendera ku bitekerezo bya Politiki bitandukanye ari nacyo cyatumye kuri ubu hariho imitwe ya Politiki myinshi ariko agendera ku bwumvikane.
Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena icyuye igihe, we avuga ko ibi byakozwe hagamijwe kwimakaza ubwisanzure bw’abaturage no kubaha ibitekerezo byabo.
Ati “Ni uburengenzira bwo kujya mu mutwe wa Politiki Umunyarwanda yifuza, ikindi ni uko iyi mitwe ya Politiki kubera za progaramu zayo hari n’uburyo ihura mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki na byo ni ubushake nta tegeko ririho ushatse ajyamo, ibyo na byo ni ubwisanzure no kubaha ibitekerezo”.
Mu mitwe ya Politiki 11 iri mu Rwanda, ibiri niyo yigaragaje ko ari ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse aya aherutse no guhabwa imyanya mu nteko ishinga mategeko, ibintu abatari bacye bagaragaje nk’intambwe u Rwanda ruteye muri Demokarasi.
Daniel HAKIZIMANA