Rwanda: Abaganga baracyari bacye bavura indwara z’ingingo

Uburwayi bw’ingingo bukunze kuzahaza abantu ariko ntibihutire kwivuza iyo bukibageraho, bigatuma bukomeza gukomera  bikageraho umuntu ashobora kugira ubumuga nyamara byari kuvurwa bigakira.

Inzobere mu buzima zivuga ko uburwayi bw’ingingo bushobora kuvurwa bugakira iyo wabufatiranye hakiri kare.

Bumwe mu burwayi bufata ingingo harimo nk’imvune z’amagufa; rimwe na rimwe ziterwa n’impanuka cyangwa bunavukanwa, ubumuga bw’ibirenge, kugorama amavi cyangwa agakuka, ingingo zigagaye, imitsi na rubagimpande, abana batinda kugenda n’ibindi, nk’uko  Gashugi Muhimpundu Fofina  ukuriye serivisi z’ubugororangingo ndetse n’ahakorerwa insimburangingo n’inyuganirangingo muri CHUK abisobanura.

Ati “ Abarwayi twakira akenshi ni ababa bafite ikibazo cy’ubumuga bw’umubiri, bamwe baba bakeneye ko tubaha insimburangingo batakaje kubera inmdwara, kubera impanuka cyangwa abavutse gutyo bibaho, hari n’ababa bafite izo ngingo ariko zidakora akeneye ko tumwunganira.”

“Twakira kandi ab’ingororangingo, harimo ibibazo biterwa na paralyze, ingaruka z’impanuka, ibyo twita rubagimpande,ibyo bita imitsi indwara zose twebwe turazakira”.

Hari bamwe  mu bafite uburwayi bw’ingingo bakunze kugaragaza ko ubuke bw’abaganga bw’indwara z’ingingo, bituma kuzikira bigorana, ku buryo byaviramo umuntu gukurizamo ubumuga bwa burundu.

Inzobere zivura izi ndwara ntizihakana ko ari hari umubare mucye wa bo, ariko akavuga ko atari muri uru rwego gusa ikibazo cy’abaganga bacye kiri muri serivise zitandukanye nk’uko Gashugi Muhimpundu Fofina abigarukaho.

Ati “Abaganga sinavuga ngo turahagije, iyo urebye umubare utugana, usanga umubare w’abaganga ari muto kubera ko leta niyo ishyira abakozi mu myanya wenda bakavuga ngo mu myaka itanu bazaduha abaganga batanu buri mwaka, bakagenda bongeraho ariko ntago twavuga ko abaganga bahagije”.

Hari abatekereza ko ubu burwayi budafata abantu benshi nyamara muri CHUK ku mwaka byibuze bakira hagati y’abarwayi ibihumbi 11 na 12.

Inzobere  mu buvuzi bw’indwara z’ingingo  bavuga ko kwivuza hakiri kare birinda ufite ubu  burwayi  gukomererwa na bwo. Urugero rutangwa ni nk’ indwara z’ibirenge aho umuntu aho gukandagiza ubworo bw’ikirenge, akandagiza umugongo w’ikirenge.

Ngo  biba byiza iyo bivuwe mu bwana kuko bivurwa bakoresheje  kubigorora, cyangwa isima ku buryo umwana ageza igihe cyo kugenda ibirenge bye bimeze neza.

Iyo ubonye igufwa rigoramye, imitsi ikurya, hari abaganga bashobora kukuvura. Icyo gihe uvurwa neza hakoreshejwe ubugororangingo, ugahabwa n’ubujyanama.

Abaganga bavuga kandi ko imirire myiza cyane cyane ku bana bato ari  kimwe mu bishobora kubarinda kugira uburwayi bw’ingingo, kuko amagufwa yabo akura neza kandi agakomera.

Yvette Umutesi